Ikipe ya APR FC inyagiye Mukura VS, itanga ubutumwa mbere yuko ihura na Rayon sport.

NEWS Sports

Ikipe ya APR FC yatsindiye Mukura VS ibitego 3-0 kuri Stade Kamena, mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ’BK Pro League’.

Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye, igice cya mbere kirangwa no gukina neza kwa Mukura VS yakinaga imira mito kuri iki kibuga gito isanzwe imenyereye. Ibyo Mukura VS yakoraga byari byananiye APR FC kuko yagerageza gukina imipira miremire, myinshi bateraga igahita irenga kubera ubuto bw’ikibuga.

Muri iki gice cya mbere APR FC yabonye penaliti ku munota wa gatanu ku ikosa ryakorewe Djibril Ouattara aba ari nawe uyiterera. Uyu mupira wari kwinjiza neza APR FC mu mukino ariko, Djibril Ouattara yahise awutera ku ruhande, igice cya mbere kirangira amakpe yombi anganya 0-0. Muri iki gice APR FC yatakaje umunyezamu Hakizimana Adolphe wajyanywe kwa muganga n’imbangukiragutabara nyuma yo kugira ikibazo ku munota wa 33 ubwo hahindwaga umupira washatse gukinwa na Mutsinzi Patrick nawe wagize ikibazo ariko we agakomeza umukino.

APR FC yahise isimbuza ishyiramo umunyezamu Ruhamyankiko Yvan wanasoje igice cya mbere.Ibyabaye mu gice cya mbere byicuritse mu cya kabiri, APR FC ikina imipira migufi, kuri iyi nshuro yanayikundiye ahubwo ku rundi ruhande Mukura VS biranga. Ku munota wa 52 Hakim Kiwanuka yahaye umupira mwiza Djibril Ouattara wari mu rubuga rw’amahina atsinda igitego cya mbere kuri uyu mupira wari uturutse iburyo.

Ku munota wa 57, uyu Mugande Hakimi Kiwanuka nawe yatsinze igitego cye ku mupira yakiriye mu rubuga rw’amahina cyari icya kabiri cya APR FC. Nyuma y’iminota itandatu ku munota 63, APR FC yabonye koroneri yatewe neza na Ruboneka Jean Bosco maze myugariro Nduwayo Alex atsinda igitego cya gatatu.

APR FC yakomeje guhusha uburyo butandukanye bwari kuvamo ibindi bitego byakurwagamo n’umunyezamu Ssebwato Nicholas mu gihe ku ruhande ruhande nta buryo bukomeye Mukura VS yigeze ibona bwari kuvamo igitego, umukino urangira APR FC itsinze 3-0.

APR FC gutsinda kwayo kwatumye igira amanota 55 ku mwanya wa kabiri aho ikurikira Al Hilal SC ifite amanota 61 kuko uyu munsi yatsindiye Musanze FC kuri Kigali Pele Stadium ibitego 2-0 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 41.

Mu yindi mikino yabaye, AS Muhanga yakomeje kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko yatsinzwe na Gorilla FC 2-1 i Muhanga, maze ikomeza kugira amanota 21 ku mwanya wa 18. Ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice kuri Kigali Pele Stadium, Police FC irakira Marine FC.

Ni umukino umuzamu wa Adolphe Hakizimana yagiriyemo ikibazo gikomeye kitabanza imbangukira gutabara.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *