Connect with us

NEWS

Igitero cyatumye Tshisekedi ava i Burayi igitaraganya atarangije uruzinduko

Published

on

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi, yavuye i Burayi adasoje uruzinduko yari amaze iminsi ahagirira nyuma y’igitero cyahitanye impunzi zahungiye mu nkambi ya Mugunga iherereye i Goma.

Abantu icyenda ni bo bahitanwe n’icyo gitero, ababarirwa muri 33 bagikomerekeramo.

Leta ya RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashinje Ingabo z’u Rwanda kuba ari zo ziri inyuma yacyo, mu gihe abaturage n’imiryango itegamiye kuri Leta nka MONUSCO bavuga ko igisasu cyahitanye bariya bantu cyaba cyararashwe na FARDC.

Umutwe wa M23 na wo ni ko uvuga.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Tshisekedi yagiye i Burayi, asura ibihugu birimo u Budage, u Bufaransa n’u Bubiligi yari arimo.

Ibiro bye mu butumwa byaraye byanditse ku rubuga rwa X byavuze ko agiye kugaruka mu gihugu igitaraganya, kubera kiriya gitero cy’i Goma.

Tshisekedi ugiye gusubira uri RDC adasoje uruzinduko rwe, yari amaze iminsi azenguruka mu bihugu byinshi by’I Burayi, asabira u Rwanda ibihano, nubwo ibihugu bisa n’ibyanze kumutega amatwi.

Uyu mugabo ku wa Gatanu nyuma yo kumenya amakuru ya kiriya gitero, yabwiye abanye-Congo baba i Bruxelles ko Congo izatsinda intambara ihanganyemo na M23 “ku kiguzi icyo ari cyo cyose”.

Où est le Président Félix Tshisekedi? - Journal de Kinshasa

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *