Ibyo wamenya ku nganda enye zafunzwe kubera gukora ibiribwa bihumanye

NEWS

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko nubwo kimwe mu byo inganda ziba zitezweho ari ugutanga akazi, bigayitse kuba hari zimwe zikoresha abantu batize ibyo zikora ndetse zikahemba intica ntikize cyangwa ibitemewe n’amategeko.

 

Ibyo ACP Rutikanga yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 20 Ukwakira 2025, cyamurikiwemo ibicuruzwa bitemewe byafatiwe muri Operation Usalama, harimo n’ibyo mu nganda zahise zifungwa.

Yavuze inganda zafunzwe muri ibi bikorwa by’igenzura zatunganyaga ibinyobwa kandi ziri mu zakoreshaga abakozi badafite ubumenyi mu byo zikora.

Ati “Iyo umuntu atangije uruganda cyangwa ikigo gikora ubucuruzi runaka, icya mbere aba yitezweho ni ugutanga ibyo Abanyarwanda bakeneye. Ikindi ni uko aba agomba gutanga akazi kandi bitari uguhemba intica ntikize. Ziriya nganda zose bavuze nta muntu n’umwe waho wize ibijyanye no gutunganya ibiribwa cyangwa ibindi bimugira umunyamwuga watunganya ibintu biribwa n’abantu. Hakora abantu batazi ibyo bakora. Ntibazi n’ingaruka z’ibyo bakora kandi bahembwa ubusa, intica ntikize, nka nyakabyizi. Bivuze ko harimo no gukoresha abantu mu buryo batazi n’uburenganzira bwabo.”

Inganda zafunzwe harimo urwitwa Joyland Company Ltd rwatunganyaga umutobe witwa Salama ndetse rwari rwanihaye uruhushya rwo gukora ibizwi nka steel wires byoza amasafuriya.

Ni uruganda rwakoreraga mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Mageragere.

Urundi ni Skyblue Ltd rwenga ikinyobwa cyitwa Intwali, rukorera mu Karere ka Gasabo, ruzira umwanda ukabije ndetse nyirarwo yitwa Ntwali Albert.

Urundi ruganda rwitwa NI&P Ltd rukorera i Nyarugenge rwa Nizeyuhoraho Pierre na rwo rwafunzwe, ndetse nyirarwo yaratorotse.

Urwo rwafunzwe kubera gucuruza ikinyabutabire cya ethanol gikoreshwa mu kwenga inzoga, ariko mu buryo bwa magendu.

Hafunzwe kandi uruganda rw’uwitwa Sebahinzi Emile wavangaga ibinyabutabire bitemewe akabyita inzoga akabishyira mu macupa akabicuruza.

ACP Rutikanga yavuze ko rumwe muri izo nganda zafunzwe byagaragaraga ko bimwe mu bihakorerwa byangiza nyamara abahakora nta bwirinzi bwabyo bagiraga.

Ati “Ibyatsi byari inyuma y’uruganda byari byarumye. Ariko umuntu yakwibaza umwana wabikoragamo buri munsi, ukwezi kugashira, umwaka ugashira uburyo byamugiragaho ingaruka. Ariko kuko atabizi, atazi n’uburenganzira bwe, ashukishwa udufaranga agakora. Ubonye aho barara ubwabyo bigaragaza ko umukoresha areba indonke n’inyungu ye gusa, ariko nta bunyangamugayo burimo.”

Yavuze ko abantu bakoresha abandi muri ubwo buryo, nubwo bavuga ngo barasora, bigoye kwemeza ko umusoro bawutanga uko bikwiye mu gihe no mu bugenzuzi bakorerwa berekana imashini zemewe zo kumurika gusa nyamara atari zo bakoresha.

Ikindi yavuze ni uko ibyo bicuruzwa byangiza ubuzima bw’abantu kuko iyo bigeze ku isoko abantu babigura batabizi, ku buryo bishobora no kuba bigira uruhare mu ndwara ziri kwiyongera.

Ati “Usigaye usanga umwana w’imyaka 10 yarwaye diabetes cyangwa igifu, rero ntiwabijyana kure y’ibyo tubona uyu munsi. Ibi ni ibintu bimunga imbaraga z’Igihugu, bikanangiza urubyiruko rukaba imburamukoro kuko ntiwanywa ibi bintu ngo ubashe gutekereza neza ufate imyanzuro ikwiriye.”

ACP Rutikanga yatanze urugero rwa bamwe mu bantu bacuruzaga ibitemewe baza gufatwa, hakozwe ubugenzuzi, basanga mu kubona abakozi bajyaga i Nyabugogo bakahakura abana b’inzererezi, bakaba ari bo bajya guha akazi kuko byoroshye kubakoresha ibyo bashaka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko bigayitse uburyo zimwe nganda zikoresha abantu batize ibyo zikora ndetse zikahemba intica ntikize

Inganda zafunzwe zasanganywe ibibazo bitandukanye

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *