Ibyihariye ku buryo bugezweho bwo kwiteresha ibinure by’abapfuye hongerwa ubwiza.

NEWS UTUNTU N'UTUNDI

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hadutse uburyo bushya bw’ubuvuzi bugamije ubwiza aho abaganga bakoresha ibinure by’abantu bapfuye bakabitunganya neza bakabitera abantu bashaka kongera ingano y’ikibuno, amabere n’igituza batagombye kubagwa nk’uko bisanzwe bikorwa.

Ni buryo bamwe mu mbuga nkoranyambaga bahaye izina rya ‘zombie filler’ bitewe n’uko ari bushya mu by’ubuvuzi bugamije kwita ku bwiza n’imiteterere.

Ibinure bikoreshwa ni iby’abantu baba barapfuye ariko bagasiga batanze uburenganzira ko imibiri yabo yazakoreshwa mu bushakashatsi bwa siyansi ikaba yagirira umumaro abakiri bazima.

Ibyo binure ubusanzwe biboneka ku bwinshi ku bantu babyibushye kuko ari byo byiyongera bikabyara umubyibuho, iyo bitewe umuntu muri kimwe muri ibyo bice by’umubiri bituma na cyo kiyongera nk’uko umuntu ubyibushye aba ameze.

Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko nubwo ibi binure biva ku bantu baba baremeye gutanga imibiri yabo batarapfa, ubu hamaze kuvuka impaka kuko abatanga iyo mibiri baba batazi neza ko ibice byabo bishobora kuzakoreshwa mu bikorwa by’ubwiza bw’umubiri.

Gusa, umuganga w’inzobere mu kubaga hagamijwe kongera ubwiza bw’umubiri, Douglas Steinbrech, yavuze ko ubu buryo bufite inyungu ku babukoresha kuko budasaba kubagwa.

Ati “Abarwayi ntibakenera kubagwa cyangwa guterwa ikinya nk’uko bisanzwe bigenda. Icyo gikorwa gikorwa mu minota iri hagati ya 30 na 60 kandi nta gihe kinini bifata cyo kongera kumera neza mu mubiri.”

Ubwo buryo bufata iminsi iri hagati y’ibiri n’itatu ngo uwatewe ibinure abe yasubira mu mirimo ye icyakora akaba adakoresha umubiri ibikorwa bikomeye hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu.

Yongeyeho ko ubu buryo bushobora gufasha abantu bananutse cyane badafite ibinure bihagije mu mibiri yabo mu buryo busanzwe kongera ingano y’ibice by’umubiri.

Nubwo bimeze bityo, hari inzobere zimwe zivuga ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse ku ngaruka z’igihe kirekire zishobora guterwa na ‘zombie filler’.

Umuganga witwa Glenn Lyle yavuze ko hakwiye kwitonderwa ubwo buryo bushya kuko butarakorerwa amagerageza ahagije.

Ati “Birashoboka ko turi kubyihutisha cyane. Nta bushakashatsi buhagije burakorwa ngo bugagaragaze niba bishobora kugira ingaruka ku mubiri mu gihe kirekire.”

Ikindi cyagarutsweho ni igiciro cyo kubukoresha, kuko kiri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo busanzwe bwo kubaga umuntu.

Amakuru agaragaza ko umuntu ushaka gukoresha ubu buryo ashobora kwishyura amafaranga ari hagati ya ibihumbi 10$ na 100$, bitewe n’ingano y’ibinure byatewe mu mubiri we.

Nubwo ari uburyo bukiri bushya kandi butarakwira henshi, bamwe mu baganga muri Amerika batangiye kubutanga ndetse abakiliya kubwitabira cyane kuko budasaba kubagwa ndetse ubu ababukeneye bari gutegereza igihe kinini kuko abari ku rutonde ari benshi.

Nyuma yo gukorerwa ‘Zombie Filler’ uwakorewe iyo ‘operation’ atangira kubona umusaruro hagati y’ibyumweru bine na 12 aho igice cyatewemo bya binure kiba cyatangiye kwiyongera mu gihe hagati y’amezi atatu n’atandatu kiba cyamaze kwiyongera burundu ku kigero cyateganyijwe.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *