Huye: Abana batatu bahiriye mu nzu, umwe arapfa.

NEWS

Abana batatu bahiriye mu nzu, bagejejwe kwa muganga, umwe ahita apfa, bitewe n’inkongi y’umuriro Polisi yavuze ko yatewe n’amashanyarazi.

Byabaye mu masaha ya saa mbili za nimugoroba ku wa 14 Gicurasi 2026, bibera mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba, ho mu Karere ka Huye.

Nyir’urugo rwahiye, Mukamazimpaka Marie Louise, ari na we nyina w’abana, yabwiye itangazamakuru ko ubwo yari yerekeje kuri butike iri hafi y’urugo rwe, yari asize abana be batatu mu nzu, maze yagaruka agasanga icyumba yararagamo kirimo gushya n’abana be bakiri mu nzu barembye.

Ati “Nasize idirishya ry’icyumba rikinze; ariko ngarutse nsanga ryo rirakinguye harimo umuriro, biranyobera. Sinzi uko ibi bintu nabisobanura.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu iperereza ry’ibanze ryakozwe ryerekanye ko iyo nkongi yakomotse ku muriro w’amashanyarazi.

Ati ‘‘Ishami rya polisi rishinzwe kurwanya inkongi mu Karere ka Huye rikimenya amakuru bahise batabara, bihutira gukuramo abo bana batatu bakiri bazima, bajyanwa ku Bitaro bya Kabutare, ariko kuko umuto muri bo yari yanegekaye cyane, umwotsi wari wamaze kumwangiza imyanya y’ubuhumekero, ahita apfa.’’

CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko uretse ibyo abaturage bivugira, ubundi iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uyu muriro wakomotse ku mashanyarazi, aboneraho no kugira inama ababyeyi yo kujya bita ku bana babo bakiri bato ndetse abaturage bagakomeza kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe, kuko byoroshya ubutabazi bwihuse.

Yanibukije abaturage kandi ko ku bijyanye no gushyira amashanyarazi mu nzu, bajya bihatira gukorana n’abatekinisiye bemejwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), kugira ngo bizere ubuziranenge bw’ibyo bakoze, bityo bizere ko n’impanuka zikomoka ku mashanyarazi zaba nke.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *