HomePage

Umuhanzi Neg G the General yasuwe n’umushyitsi apfira iwe.

Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G the General, yapfuye urupfu rutunguranye ubwo yari amaze igihe gito ageze mu rugo rw’uwo muhanzi. Ni urupfu rwabaye mu ijoro ry’itariki 8 rishyira iya 9 Mata 2026 mu Kagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, aho Ngenzi […]

Continue Reading

Bwa mbere ibiganiro hagati ya Kinshasa na AFC/M23 bigiye kubera i Burayi.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye aravuga ko ibiganiro byo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23 bigiye kongera gusubukura bikazabera i Burayi ku nshuro ya mbere. Biravugwa ko ibi biganiro bitegurwa na Qatar kuri iyi nshuro bigiye kubera mu Busuwisi bikazatangira ku wa Mbere, itariki 13 Mata kugeza ku […]

Continue Reading

Agahenge ka Amerika na Iran kajemo kidobya katamaze kabiri.

Agahenge Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zemeranyijeho na Iran kajemo kidobya, biturutse ku bitero Israel yagabye muri Liban, bikagwamo abarenga 250. Mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 8 Mata 2026 ni bwo Perezida Trump wa Amerika yatangaje ko bemeranyije na Iran ku bijyanye no guhagarika imirwano mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Iran na yo […]

Continue Reading

#Kwibuka32: ibyaranze 09/04/1994 Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga.

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo kwari ugucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda. Iyo operasiyo yabaye igihe abantu bicwaga cyane muri Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari n’Interahamwe. Izo ngabo z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura […]

Continue Reading

AFC/M23 yashinje Leta ya RDC gushaka kudobya ibiganiro by’amahoro biteganyijwe vuba.

Ihuriro AFC/M23 ryashinje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushaka kudobya ibiganiro by’amahoro biteganyijwe vuba. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 8 Mata 2026, drone y’ingabo za Leta ya RDC yarashe ahatuwe cyane mu gace ka Nyabiondo muri teritwari ya Masisi. Kanyuka yagize ati “Habura iminsi ngo […]

Continue Reading

 Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi 5741.

Perezida Paul Kagame yatanze amapeti atandukanye kuri ba Ofisiye bakuru, ba Ofisiye bato, abapolisi bato ndetse na ba Suzofisiye, muri Polisi y’u Rwanda. Abapolisi batanu ni bo bahawe ipeti rya Commissioner of Police (CP). Abo ni Emmanuel Karasi, Bertin Mutezintare, Jean Népomucène Mbonyumuvunyi, Barthélemy Rugwizangoga na Fidèle Mugengana. Abahawe ipeti rya Assistant Commissioner of Police […]

Continue Reading

Abarenga 250 bamaze kugwa mu gitero Israel yagabye kuri Liban.

Ibitero simusiga Israel yagabye kuri Liban bivugwa ko bimaze guhitana abantu 254 bikomeretsa abandi 1165, ibigaragaza uburyo intambara hagati ya Israel na Hezbollah ikomeje nubwo iya Iran yabaye ihagaritswe. Ni ibitero by’indege bihambaye Israel yagabye muri Liban ku wa 8 Mata 2029, aho ab’i Tel Aviv barashe ahantu 100 byavugaga ko hari ibigo Hezbollah yakoreshaga. […]

Continue Reading

Dosiye ya DC Clement warezwe ibyaha bitanu, yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Dosiye ya Niyigaba Clement wamamaye nka DC Clement yashyikirijwe Ubushinjacyaha, ku ikubitiro akaba yarezwe ibyaha bitanu nubwo hari ibindi bigikorwaho iperereza nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry yemereye IGIHE ko dosiye ya DC Clement yagejejwe mu Bushinjacyaha kuri uyu wa 8 Mata 2026. Ati “Nibyo koko dosiye ye […]

Continue Reading

Kenya yagiye gusaba lisansi muri Uganda bayikurira inzira ku murima.

Kenya ikomeje guhura n’ikibazo cy’ibura rikomeye rya lisansi n’ibindi bikomoka kuri peteroli biturutse ku mato y’ibi bicuruzwa yabuze inzira kubera intambara ya Iran. Amakuru yashyizwe hanze na Chimpreports avuga ko hagati muri uku kwezi kwa Mata Kenya ishobora kumara lisansi yari ifite mu bubiko. Mu guhangana n’iki kibazo, ubutegetsi bwa Kenya bwakoze ibishoboka byose ndetse […]

Continue Reading

Murangwa yagaragaje uburyo abakiri bato bafashwa kuzirikana amateka ya Jenoside.

Murangwa Eugène washinze Umuryango Ishami Foundation, yavuze ko mu Bwongereza bakoze gahunda bise “Play to Remember”, yo kwibuka bakoresheje imikino binyuze mu mupira w’amaguru n’ibiganiro, ndetse abakiri bato bayitabiriye bagaragaje ko byabashije gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabigarutseho mu kiganiro yatangiye mu Nama Mpuzamahanga ku Kurwanya Jenoside yabereye muri Intare Conference Arena kuri […]

Continue Reading

Akagunguru ka peteroli kageze munsi ya 100$ nyuma y’agahenge katangajwe na Trump.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanyutse cyane nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko igihugu cye na Iran byemeranyije agahenge ko guhagarika intambara mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse no kongera gufungura inzira ya Hormuz. Nyuma y’uko Trump atangaje aka gahenge mu masaha yo mu rukererera ahagana Saa Cyenda, ibiciro by’ibikomoka […]

Continue Reading