Hambitswe imidali abasirikare b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo

NEWS

Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT-3 na RAU- 13) ziri mu butumwa bwo kubangabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidali y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye, zishimirwa ibikorwa by’indashyikirwa zikora muri ubu butumwa.

Uyu mu muhango wabereye mu kigo cya gisirikare giherereye Durupi, mu nkengero z’ umurwa mukuru wa Juba.

Mu ijambo rye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo, Lt Gen Mohan Subramanian yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga, ubwitange n’imikorere myiza zigaragaza, anibutsa ko u Rwanda ruza mu bihugu bitanu bya mbere ku Isi bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Lt Gen Mohan Subramanian, yanabashimye kandi umurava n’imyitwarire myiza bagaragaje mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no kugarura ituze muri Sudani y’Epfo mu gihe cy’umwaka bamaze bakorera muri iki gihugu.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Col Leodomir Uwizeyimana yashimiye Ingabo z’ibindi bihugu, abaturage ba Sudani y’Epfo n’abandi bafatanyabikorwa ubufatanye bagaragarije Ingabo z’u Rwanda bwatumye zibasha kuzuza neza inshingano zazo.

Yashimiye kandi Ingabo z’u Rwanda ku bunyamwuga, umurava n’ubwitange bagaragaje mu gihe cyose bamaze muri ubu butumwa, yongera kwemeza ko bazakomeza gushyira mu bikorwa inshingano zabo, barinda umutekano w’abasivili n’ibyabo nkuko bisabwa n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *