Abapadiri babiri bo muri Diyosezi ya Byumba batawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu karere ka Gatsibo kubera gusomera misa ahatemewe.
Byabereye mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, ku munsi mukuru wa Pasika tariki ya 5 Mata 2026.
Padiri Didier Nzaramba ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Kiziguro yari yaje gusomera Misa i Kabarore muri Shapeli yo mu rugo rw’Ababikira, ubuyobozi bw’umurenge bukavuga ko hatemewe gusomerwa Misa.
Yafunganywe na Padiri Eric Uwayezu, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyakayaga, na yo ibarizwa muri Diyosezi ya Byumba, ubu bombi bakaba bafungiwe kuri Station ya Polisi ya Kabarore.
Amakuru avuga ko ahabereye misa, Kiliziya ihari yari ifunze kubera kutuzuza ibisabwa, bityo bakaba bari baturiye igitambo cya Misa muri urwo rugo rw’abenebikira, ubuyobozi bwita ahatemewe.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

