Element EleéeH yateguje indirimbo yahuriyemo na Bien na Joshua Baraka.

Entertainment NEWS

Element EleéeH umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateguje abakunzi be indirimbo nshya yakoranye n’abahanzi barimo Bien wo muri Kenya na Joshua Baraka wo muri Uganda.

Element EleéeH ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari gukorera indirimbo abahanzi barimo Meddy, Emmy na Shaffy.

Ubu yamaze guteguza indirimbo ye nshya yise ‘Ayayaah’ yahuriyemo na Bien ndetse na Joshua Baraka.

Izaba ibanjirije izindi ari kwitegura gusohora mbere y’uko ashyira hanze album ye ya mbere.

Joshua Baraka wakoranye na Element ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Afurika y’Iburasirazuba ariko akanafatwa nk’uyoboye abandi muri Uganda.

Uyu muhanzi afite indirimbo zirimo ‘Wrong places’, ‘Morocco’ n’izindi.

Ni mu gihe Bien we yamamaye cyane mu ndirimbo nka ‘Finale’, ‘Too easy’ n’izindi nyinshi zirimo na ‘Iyo foto’ yakoranye na Bruce Melodie.

Bien yamenyekanye ari mu itsinda rya Sauti Sol.

Ifoto element yakoresheje atangariza abakunzibe indirimbo agiye gusohora.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *