Constant Mutamba Tungunga wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigereranyije na Nelson Mandela wafunzwe imyaka 27 azira kurwanya politiki y’irondaruhu nyuma akayobora Afurika y’Epfo.
Mu iburanisha rya nyuma ryabaye ku wa 13 Kanama 2025, Mutamba yasabye imbabazi ku bwo kwibasira abacamanza babiri baheruka kwikura mu rubanza, ubwo yabashinjaga kumutera ubwoba no kumurwanya.
Mutamba yashimangiye imbere y’abacamanza b’urukiko rusesa imanza bari bayobowe na Jacques Kabasele ko atigeze anyereza miliyoni 19 z’Amadolari mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Yifashishije ubutumwa bwanditse muri Zaburi 34:20-22 bugira buti “Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Uwiteka amukiza muri byose. Arinda amagufwa ye yose, nta na rimwe rivunika. Ibyaha bizicisha umunyabyaha, abanga umukiranutsi bazacirwaho iteka.”
Mutamba yabwiye urukiko ko yakoreye Abanye-Congo imirimo myiza mu rwego rw’ubutabera, abikorana urukundo ndetse ngo yari yiyemeje gupfa ariko ko ubutabera bwamwambuye byose birimo agaciro n’icyizere afitiwe n’abaturage.
Yagize ati “Mu gihe cy’intambara y’ubushotoranyi, aho buri wese yarambiwe, nari niteguye gutanga ubuzima bwanjye ku bw’iki gihugu. Ariko uyu munsi, ubutabera nakoreye n’urukundo rwinshi, rwanyambuye byose, icyubahiro cyanjye, icyizere nari mfitiwe, agaciro n’akazi.”
Uyu munyamategeko yagaragaje ko iyo yirebye, abona ari kimwe na Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, akaba n’umwe mu ntwari z’Abanye-Congo bitewe n’uruhare yagize mu guharanira ubwigenge bw’igihugu cyabo.
Yagize ati “Kuri Minisiteri y’Ubutabera, nahuye n’akarengane ubwo nashakaga gukora akazi kanjye neza, ngakosora ibintu ku bw’ineza ya bose, ku neza y’igihugu n’ibisekuruza bizaza. Ni yo mpamvu uru rubanza ari urw’amateka kubera ko runyibutsa imanza nyinshi z’amateka zirimo urwa Patrice Lumumba, akaba ari njye wagarutse ku Isi.”
Yakomeje ati “Mu 1956, ubwo yari afite imyaka nk’iyanjye, yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe nyuma yo guhamywa guharabika. Ariko nyuma y’imyaka mike, yabaye intwari y’igihugu cyacu.”
Mutamba yavuze ko ibiri kumubaho bimeze nk’ibyabaye kurri Fidel Castro ubwo yaburanishwaga, agakatirwa, nyuma y’imyaka mike akayobora Cuba, ati “Uyu munsi aracyari intwari ya Cuba.”
Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko Etienne Tshisekedi yarwanye urugamba rw’impinduramatwara muri RDC mu myaka ya 1980, arafungwa, ariko ko bitewe n’ubutwari bwe, umuhungu we, Félix Tshisekedi, ubu ayobora iki gihugu.
Ati “Uru rubanza runanyibutsa urwa Mandela mu 1962. Yakatiwe arengana, amara imyaka 27 muri gereza. Yabaye Perezida wa Afurika y’Epfo.”
Ubushinjacyaha bwasabiye Mutamba igihano cy’imyaka 10 y’imirimo ifitiye igihugu akamaro n’imyaka 10 adatora kandi atemerewe kujya mu mirimo ya Leta, kandi agasubiza amafaranga ya Leta yanyereje.
Biteganyijwe ko tariki ya 27 Kanama ari bwo urukiko ruzatangaza umwanzuro ku rubanza rwa Mutamba.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

