Akarere ka Ngoma kasubije Dr. Frank Habineza wagashinje kumubangamira ari kukiyamamarizamo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwahakanye ibyatangajwe n’Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR, ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza, ko ibikorwa bye byo kwiyamamaza byabangamiwe. Ku wa Mbere tariki ya 23 Kamena 2024 nibwo Dr Frank Habineza yakorewe ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngoma asaba abaturage kumutora ndetse anabizeza ko natorwa […]

Continue Reading

Kamonyi: Dr. Frank Habineza yakiranywe urugwiro n’abaturage benshi

Dr. Frank Habineza yiyamamarije mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda mu kagari ka Gihara yakirwa neza ndetse abaturage bitabira ku bwinshi. Kuri iki cyumweru taliki ya 23 Kamena 2024, abakandida batandukanye ku mwanya wa perezida n’abadepite bo mu ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR), biyamamarije mu karere ka Kamonyi bageza ku baturage […]

Continue Reading

Perezida Tshisekedi yagize ubwoba none yashyizeho umuyobozi mushya w’ikigo gishinzwe iperereza

Binyuze mu itangazo rya perezida ryasohotse ku wa gatanu,tariki 31 Gicurasi , Félix Tshisekedi yagize Justin Inzun Kakiak umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR). Justin Inzun Kakiak yigeze kuyobora uru rwego kuva muri Werurwe 2019 kugeza mu Ukuboza 2021, ubwo yagirwaga Ambasaderi udasanzwe wa RDC i Brazaville muri Repubulika ya Congo. Iri teka rya […]

Continue Reading

Diane Rwigara wifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yavuze imigabo n’imigambi ye

Mu myaka irindwi ishize kandidatire ye yaranzwe kuko itari yujuje ibisabwa nk’uko komisiyo y’amatora yabivuze, ubu Diane Shima Rwigara yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Ndabyizeye ko bazemera iyi nshuro.” Abakandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika n’abadepite ubu barimo kugeza ibisabwa kuri komisiyo y’amatora mu Rwanda, mbere y’amatora ateganyijwe hagati muri Nyakanga (7). Uretse […]

Continue Reading

Yabuze ibyangombwa ubwo yatangaga kandidatire yo kongera guhatanira kuyobora u Rwanda

Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024 nibwo Frank Habineza yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa ku biro bya Komisiyo […]

Continue Reading

Abakandida Depite 28 batanze kandidatire mu munsi umwe

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje koyakiriye kandidatire z’abakandida bashaka kwiyamamariza kuba Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho abagera kuri 28 bazitangiye rimwe ku munsi wa mbere ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024. Gutangira gutanga izo kandidatire byatangiye ku wa Gatanu tariki ya 17 bikazageza ku ya 30 Gicurasi 2024. NEC itangaza […]

Continue Reading

Ese kuki Uburundi buhora bushyira u Rwanda mu bibazo byabwo?

Mu ntara ya Bujumbura mu Burundi hakomeje kugabwa ibitero bya hato na hato, aho Perezida Evariste Ndayishimiye n’abandi bari mu butegetsi bwe bashinja Leta y’u Rwanda kubigiramo uruhare. Ni ibirego byatangiye ubwo umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabaga igitero muri zone Gatumba tariki ya 22 Ukuboza 2023. Mu kwezi kwakurikiyeho, Ndayishimiye yafunze imipaka ihuza […]

Continue Reading

Paul Kagame abaye uwa mbere mu gutanga kandidatire ku mwanya wa perezida

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yashyikirije Komisiyo y’Amatora, Kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi. Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa ku biro bya Komisiyo y’Amatora mu Kiyovu. Perezida Kagame yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars. […]

Continue Reading

“Yakomeje kwitwara nk’umunyapolitike.” Urukiko rwanze ikirego cya Ntaganda Bernard

Urukiko Rukuru rwanze kwakira ikirego cya Bernard Ntaganda wasabaga ihanagurabusembwa, nyuma yo kugaragaza ko icyo kirego kitubahirije amategeko kuko hari ibyo yari yarategetswe ubwo yakatirwaga gufungwa ariko atubahirije. Mu byo urukiko rwagaragaje ko Ntaganda atubahirije harimo kuba atarishyuriye ku gihe ihazabu y’ibihumbi 100 Frw yari yaciwe n’urukiko rukuru mu 2010, bityo ko atasaba ihanagurabusembwa kandi […]

Continue Reading

Ishyaka DGPR ryemeje manifesto yaryo ryizera intsinzi mu matora

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 11 Gicurasi 2024, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), ryagize inama nyobozi ryagaragarijemo imigabo n’imigambi (Manifesto) yaryo rizifashisha mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Wari umwanya kandi wo kwemeza abakandida bazarihagararira mu matora y’Abadepite uko ari 64 barimo abagore 30 […]

Continue Reading