Nyamasheke: Ababuriye ababo mu mpanuka y’urukuta bijejwe impozamarira

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko ikigo cyakoreshaga abakozi bagwiriwe n’urukuta bubaka urugomero rwa Nyirahindwe ya mbere gifite ubwishingizi, bityo ko Leta izakora ubuvugizi imiryango yabo ikabona impozamarira. Yabitangaje ku wa 11 Nzeri 2025, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura imirambo umunani y’abakozi bagwiriwe n’urukuta. Ni abakozi bari mu mirimo yo kubaka urugomero […]

Continue Reading

MININFRA yijeje gukemura burundu ibura ry’amazi mu myaka 2

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko mu myaka ibiri iri imbere ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Rwanda kizaba cyakemutse burundu, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere twibasiwe n’iki kibazo mu gihe cy’impeshyi. Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025, […]

Continue Reading

U Rwanda rwamaganye ibitero bya Isiraheli muri Qatar

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye bidasubirwaho ibitero Isiraheli yagabye i Doha, muri Qatar ku ya 9 Nzeri 2025, ihumuriza Leta ya Qatar kubera urupfu rw’abakozi bayo, ndetse n’imiryango yabuze ababo. Nk’uko bigaragara mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze, yashimangiye ko kurenga ku bushake ku mahame shingiro y’imibanire y’ibihugu biteza akaga kandi bihangayikisha, ndetse bikaganisha Isi […]

Continue Reading

RDC: Wazalendo yasohoye abanyeshuri n’abarimu mu mashuri ibakangisha kubica

Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryirukanye abanyeshuri n’abarimu mu mashuri yo muri teritwari ya Kabare na Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibikorwa byo gusohora abanyeshuri n’abarimu mu mashuri byatangiye tariki ya 9 Nzeri 2025. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bose bahunga, abarwanyi bo muri […]

Continue Reading

Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye umwe n’ihene 30

Mu murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi habereye impanuka ya FUSO yavaga mu Karere ka Ngoma ijyanye amatungo mu Karere ka Nyamasheke, ihitana umuntu umwe n’ihene 30. Iyi mpanuka yabereye ahitwa kuri Dawe uri mu ijuru mu Mudugudu wa Rufumberi, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Gishyita, mu Karere ka Karongi ku wa 10 Nzeli […]

Continue Reading

Abandi Banyarwanda barenga 280 babaga muri RDC batashye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNCHR) ryacyuye abandi Banyarwanda 284 babaga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma bacyuwe ku bushake tariki ya 9 Nzeri 2025 nyuma y’isuzuma ryakozwe n’abakozi ba UNCHR, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’iri shami, Filippo Grandi. Gucyura aba Banyarwanda bishingira ku bwumvikane u […]

Continue Reading

Hagiye gushyirwaho Mutuelle de Santé ya VIP

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwatangaje ko ruri gukora inyigo yo gushyiraho uburyo abakoresha Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé) bashaka kubona serivisi igena ariko mu buryo bwihariye, bajya bongera amafaranga ku yo batangaga y’umusanzu usanzwe, na bo bikabafasha gufatwa mu buryo bw’icyubahiro. Byagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bw’uru rwego bwagiranye n’itangazamakuru kuwa 10 Nzeri 2025. […]

Continue Reading

Gare ya Nyanza ya Kicukiro izimurirwa i Rebero muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare (2025 UCI Road World Championships) u Rwanda rugiye kwakira, ibikorwa bya Gore ya Nyanza byose bizimurirwa ku musozi wa Rebero ahazwi nko kuri Canal Olempia. Gare ya Nyanza isanzwe iri ku muhanda Kigali-Bugesera, umwe mu mihanda izakorerwamo irushanwa rya 2025 UCI Road World Championships) riteganyijwe […]

Continue Reading

Nyamasheke: Bisi yagonze igiti bikekwa ko shoferi yasinziriye atwaye

Imodoka ya Bisi yo mu bwoko bwa ‘Coaster’ yavaga mu Mujyi wa Kigali yarenze umuhanda igonga igiti igeze mu Mudugudu wa Kamasera, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, abagenzi bakeka ko shoferi yari yasinziriye kuko yigeze kubabwira ko bamurekaakaruhukaho gato ariko bakanga. Iyo mpanuka y’iyo modoka yari itwaye abagenzi 17 mu by’amahirwe […]

Continue Reading

Ibiciro ku isoko byazamutseho 7,1% muri Kanama 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kuri uyu wa 10 Nzeri 2025, cyatangaje ko ibiciro ku isoko byazamutseho 7,1% mu Mijyi muri Kanama 2025, mu gihe mu byaro byazamutseho 5,9% ugereranyije n’uko kwezi k’umwaka ushize. NISR ivuga ko ibyo biciro byagabanyutse ugereranyije na 7.3% byariho muri Nyakanga uyu mwaka. Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 5,4% […]

Continue Reading

RDB yatangiye gukusanya ‘Ibiryabarezi’ ngo bibyazwe umusaruro

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku bufatanye n’Uruganda rutunganya imyanda y’ikoranabuhanga, Enviroserve Rwanda Green Park byatangiye ibikorwa byo gukusanya imashini z’imikino y’amahirwe zijyamo ibiceri zizwi nk’Ibiryabarezi kugira ngo zishwanyaguzwe zibyazwemo ibindi bikoresho. Ni igikorwa kigamije gukusanya Ibiryabarezi byose bikiri mu bacuruzi hirya no hino mu gihugu, nyuma y’aho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ibihagaritse burundu mu mwaka […]

Continue Reading