Umwarimu arashinja umuyobozi we ikintu gikomeye

Nshimiyimana James umwarimu wo mu Ishuri rya GS Kabuga Catholic riherereye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo,yandikiye umuyobozi w’ikigo amugira inama, amusaba guhagarika imyitwarire mibi idakwiye kuranga abayobozi. Uyu mwarimu yavuze ko ibyo uyu muyobozi amushinja byo gusiba ku kazi tariki ya 14 Werurwe 2024,ari ibinyoma kuko ngo yahageze mu gitondo saa mbili […]

Continue Reading

M23 yakiriye uwiyamamarije kuba umudepite muri RDC

Guershom Kahebe watsinzwe amatora y’abadepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yiyunze ku mutwe wa M23/AFC nyuma yo kumenya gahunda yawo. Lt Col Willy Ngoma yumvikana abaza uyu mugabo icyamusunikiye kwinjira muri M23/AFC, undi avuga ko “Navuye muri Amerika aho ntuye, numvise byinshi bivugwa kuri AFC binyuze ku mbuga nkoranyambaga, nshaka kuza kwirebera […]

Continue Reading

Yiyahuye ku igorofa rirerire nyuma yo gufatwa ashaka gufata ku ngufu umunyeshuri

Ukora isuku muri kaminuza yo mu mujyi wa Accra yitwa University of Professional Studies (UPSA), yasimbutse mu igorofa rya 7 arapfa,ahunga nyuma yo gufatwa ashaka gusambanya ku ngufu umunyeshuri. Ibinyamakuru byo muri Ghana byemeje ko uyu ukora isuku muri UPSA yasimbutse akava ku igorofa rya 7 ahunga ibihano yashoboraga guhura nabyo kubera gushaka gusambanya uyu […]

Continue Reading

Umusirikare yiraye mu basivili arabarasa

Ku cyumweru tariki ya 21 Mata i Goma umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC yarashe mu basivili,ahitana umuwe,abandi batanu barakomereka. Radio Okapi dukesha iyi nkuru,iravuga ko abatangabuhamya bavuze ko uyu mugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare, yasaga nk’uwanyoye inzoga ubwo yarasaga abahisi n’abagenzi hafi y’inyubako ya Papyrus,hafi y’umuhanda wa Tshukudu, mu karere ka Mikeno,mu gace […]

Continue Reading

Umunyeshuri yiyahuye kubera ibihano bya Mwarimu

Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza muri Tanzania, ku ishuri ribanza rya Olomitu riherereye ahitwa Chekereni mu Mujyi wa Arusha, witwa Yusuph Zaphania w’imyaka 13 y’amavuko, yiyahuye kubera gutinya ibihano bya Mwarimu wamwigishaga. Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Arusha SACP Masejo Justine yavuze ko uwo mwana yiyahuye ari iwabo mu rugo akoresheje […]

Continue Reading

Umusore w’imyaka 18 yarohamye mu Kivu arapfa

Bikorimana Emmanuel w’imyaka 18 wo mu Karere ka Rutsiro yarohamye mu kiyaga cya Kivu, ubwo yageragezaga kwiga koga arapfa. Byabereye mu Mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Karambi, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro ku wa 21 Mata 2024. Nyakwigendera yari yavuye mu rugo agiye kuvoma amazi yo guha inka, agezeyo ajya kwiga koga ahita […]

Continue Reading

Menya byinshi ku Mwamikazi Gicanda n’Urwibutso kuri Perezida Kagame

Ku itariki nk’iyi ya 20 Mata mu 1994, ni wo wabaye iherezo ry’ubuzima bwa Gicanda wari wararongowe n’Umwami Mutara III Rudahigwa, Intwari y’Imena mu Ntwari z’u Rwanda. Gicanda wibukwa ku wa 20 Mata, yabayeho ubuzima bwe ari umuntu wiyoroshya, wubaha bose atarobanuye ndetse ufite ubupfura butangaje. Umwamikazi Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928, nyuma muri […]

Continue Reading

Abarenga 2000 bari mu gihirahiro kubera kurindimuka k’umusozi bari batuyeho

Umwana umwe w’imyaka itanu yaraye apfuye, abaturage barenga 2.400 nabo ubu bakaba batagira aho bakinga umusaya. Ni inyuma y’aho umusozi wabo wa Gabaniro urindimukiye ugashunguka muri zone Gitaza ya komine Muhuta mu ntara ya Rumonge,mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Burundi. Ku bw’umukuru wa komine Muhuta Niyonsavye Scholastique, ubu imidugudu irenga 350 nta n’umwe ukiboneka. Yabwiye […]

Continue Reading

Umugabo yaciye ugutwi mugenzi we waruri kumusambanyiriza umugore

Uyu mugabo wo mu murenge wa Kabagari,mu karere ka Ruhango yafashwe asambanyiriza umugore w’abandi mu gihuru,ahita aruma igice cy’ugutwi k’umugabo we wari ubafashe. TV1 dukesha iyi nkuru ivuga ko RIB yafunze uyu mugabo wajyanye mu gihuru umugore wa mugenzi we kumusambanya umugbo wuwo mugore,Rudasingwa Jean d’Amour yabwiye TV1 ati”Njyewe nabafatiye mu rutoki bari gusambana,dutangira kurwana.Andumye […]

Continue Reading