Hamenyekanye Imyirondoro y’uwarashe Trump yashyizwe hanze

Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe iperereza (FBI) rwashyize ahabona imyirondoro y’umusore w’imyaka 20 y’amavuko, wagerageje kwica Donald Trump uhatanira kongera kuyobora iki gihugu. Trump yarashwe ku gutwi ubwo yari amaze umwanya muto ageze ijambo ku bamushyigikiye muri Leta ya Pennsylvania, kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024. Abashinzwe umutekano we bahise barasa uyu […]

Continue Reading

Mumafoto uko amatora yagenze mu Banyarwanda baba mu mahanga

Bamwe mu Banyarwanda baba mu bihugu byiganjemo ibyo muri Aziya, bamaze gutora mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Amatora y’Umukuru w’Igihugu ku Banyarwanda baba mu mahanga ateganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga mu 2024. Abanyarwanda baba mu mahanga basaga ibihumbi 70 ni bo bari biyandikishije kuri lisiti y’itora, aho bari butorere kuri […]

Continue Reading

Menya ibyo NEC yatangaje bibujijwe ku munsi w’itora

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Gasinzigwa Oda, yatangaje ko mu gihe Abanyarwanda bitegura amatora ateganyijwe ku itariki ya 14 Nyakanga 2024 ku bo muri Diaspora na 15 Nyakanga 2024, hari ibyo bakwiye kuzitwararika kugira ngo amatora azagende neza. Gasinzigwa yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024, umunsi ibikorwa byo kwiyamamaza byasorejweho, […]

Continue Reading

Kagame yakomoje ku myitwarire ya Ingabire Victoire nyuma yo gufungurwa

Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, Paul Kagame, yagaragaje ko abasebya u Rwanda bakaruvuga nabi badakwiriye gutesha umwanya Abanyarwanda, ariko yibutsa ko umunsi barenze umurongo utukura ingaruka bazagira bazazirengera. Ni umuburo yatanze mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024, ubwo yari abajijwe […]

Continue Reading

Donald Trump yarashwe ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarashwe ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania. Abashinzwe umutekano bahise batabara bamukura aho yavugiraga ijambo igitaraganya, gusa yagaragaye ava amaraso mu maso hafi y’ugutwi. Mbere yo guhungishwa, Trump yasabye abashinzwe umutekano we guhagarara gato, maze azamura ukuboko kw’iburyo asa nk’uwerekana intsinzi […]

Continue Reading

Imfungwa 200 zatorotse gereza

Amakuru aturuka mu gihugu cya Niger mu Murwa mukuru, aravuga ko imfungwa zibarirwa muri 200 zatorotse gereza ya Koutoukalé zari zifungiyemo i Niamey, aho zari ziganjemo abafunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubwihebe, ariko harimo n’abafunzwe nyuma guhamwa n’ibyaha birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyebwenge n’ibindi byaha byinshi bitandukanye. Urusaku rw’amasasu rwumvikanye muri gereza imbere ku gicamunsi […]

Continue Reading

Ruhango: Ngo yamuhaga amafaranga yo guhaha akayanga icyatumye yica umugore we wari utwite

Mu karere ka Ruhango habaye igikorwa cy’ubwicanyi bukomeye tariki ya 23 Werurwe 2023, ubwo Rusumbabahizi Ezéchias, umugabo w’imyaka 40, yishe umugore we wari utwite inda y’amezi atanu, Nyiramporayonzi Domitille. Mu rubanza rwabereye mu ruhame kuri uyu wa Mbere, tariki 05 Kamena 2023, imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, Rusumbabahizi yemereye urukiko ko yishe umugore we akoresheje […]

Continue Reading

Rwamagana: Ishyaka DGPR ryagiranye amasezerano n’abaturage

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR akaba anashinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Aya matora, Hon Ntezimana Jean Claude, yatangarije abanya Rwamagana ko mu gikorwa bajemo cyo kwamamaza Hon Dr Frank Habineza ku mwanya wa Perezida ndetse n’abadepite b’iri shyaka mu matora ya 2024 bagirana amasezerano n’aba baturage bakazagira igihe bazagaruka baje kureba […]

Continue Reading

Uwari warahawe umutima n’impyiko by’ingurube yitabye Imana asiga  ubutumwa bukomeye

Umugore witwa Lisa Pisano wabaye ikimenyabose ku wa 12 Mata 2024, ubwo yakuragamo umutima n’impyiko byari birwaye, agahabwa ibikuwe mu ngurube hagatabarwa ubuzima bwe, yitabye Imana asigira urwibutso abarimo abaganga n’abarwayi babanye, dore ko yagerageje guhangana n’ubuzima ariko ntabashe kurokoka. Ivuriro uyu mugore yavuriwemo ryitwa NYU Langone ryatangaje ko uyu mugore yashizemo umwuka nyuma yo […]

Continue Reading

Rwamagana: Bigaragambije banga kuva ahabereye ibikorwa byo kwiyamamaza kubera kubima amafaranga

Mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Kigabiro, bamwe mu baturage bakoze igisa n’imyigaragambyo nyuma y’igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b’Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD). Icyo gikorwa cyabereye mu Kagari ka Nyagasenyi ku Kibuga cya IGA, cyagenze neza kugeza nyuma yo gusoza, ubwo bamwe mu baturage banze gutaha bavuga ko bemerewe amafaranga y’insimburamubyizi […]

Continue Reading

Ishyaka DGPR ryagaragaje impamvu Dr Frank Habineza akwiye kuba Perezida wa Repubulika.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR Ntezimana Jean Claude aravuga ko Ari ngombwa gutora Dr Habineza Frank kugira ngo bafunge burundu ibigo by’inzererezi no gukuraho igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30. Uyu mugabo unashinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri iri shyaka, yabitangarije I Musanze ubwo bari mu gikorwa cyo kwamamaza Dr Frank Habineza ku mwanya […]

Continue Reading