Impuruza ku Banyarwanda ku Modoka zifite ‘Airbag’ za Takata Ziri Kwica Abantu

Komisiyo y’Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) ishinzwe ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi, yatanze impuruza ku buziranenge bw’ibikoresho birinda abari imbere mu modoka mu bihe by’impanuka (airbags) byakozwe n’Uruganda rwa Takata rwo mu Buyapani, aho bikomeje guhitana abantu aho kubarinda. Mu buryo busanzwe mu modoka habamo ibintu bimeze nk’ibipirizo (airbags) biba […]

Continue Reading

Huye: Umukecuru w’imyaka 64 yishwe no kurya inyama z’inka yipfushije

Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Rusatira, Akagari ka Buhimba, Umudugudu wa Karubona, haravugwa urupfu rw’umugore w’imyaka 64, bikekwa ko yishwe no kurya inyama z’inka yipfushije. Uyu mukecuru yaguye mu bitaro bya Kigeme. Amakuru  avuga ko abariye kuri iyi nka bose barwaye mu nda mu buryo butandukanye, hakavamo n’abaremba cyane ibyaje kuviramo n’uyu mukecuru urupfu. […]

Continue Reading

Perezida Joe Biden yahagaritse guhatanira kuyobora Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yikuye mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora iki gihugu. Biden yatangaje ko ari “ku nyungu nziza z’ishyaka rye n’igihugu.” Iki cyemezo cyafashwe mu gihe habura amezi ane ngo Abanyamerika bitabire amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka.

Continue Reading

Gen Nyakarundi yitabiriye inama mu Bufaransa

Umugaba w’Ingabo  z’u Rwanda zirwanira ku butaka,  Général Major Nyakarundi Vincent, yitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ingabo, mu Mujyi wa Rennes, mu gihugu cy’u Bufaransa. Ni inama yiga ku kubungabunga amahoro, umutekano no kubitoza urubyiruko. Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Maj Gen Nyakarundi Vincent yaganiriye na mugenzi we mu gihugu cy’u Bufaransa, Gen Pierre […]

Continue Reading

RDC: Abarenga ibihumbi 11 banduye Monkeypox

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko kuva umwaka wa 2024 watangira, abaturage 11,164 bo muri iki gihugu banduye virusi ya Monkeypox, bikaba byaratwaye ubuzima bw’abagera kuri 447. Ku wa Gatandatu, tariki 20 Nyakanga 2024, Dr. Jean-Jacques Mbungani, wabaye Minisitiri w’Ubuzima muri RDC, yavuze ko iki gihugu gikwiriye gukoresha imbaraga zisumbuye mu […]

Continue Reading

Perezida wa Amerika Joe Biden yasabwe guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza

Aba-Démocrates 35 bari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika basabye Perezida Joe Biden guhara kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, agasimburwa na Visi Perezida Kamala Harris. Mu bayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi harimo abagera kuri 13 bafashe icyemezo cyo gusaba Perezida Biden kuva mu irushanwa kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024, […]

Continue Reading

Aba Dasso bari kubakirwa inzu zo kubamo

Mu Karere ka Ngoma, abakozi bo mu Rwego rwunganira Uturere mu gucunga Umutekano (DASSO) barimo kubakirwa inzu zo kubamo mu mirenge yose, hagamijwe kubafasha kuba hamwe no kunoza serivisi baha abaturage. Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nyakanga 2024, hatashywe icumbi ryubakiwe DASSO mu Murenge wa Rukira, ryuzuye ritwaye miliyoni 20 Frw. Iyi nzu ifite […]

Continue Reading

Ibiro bijyanye n’igihe mu turere icyenda mu myaka irindwi isize {AMAFOTO}

Mu myaka irindwi ishize, uturere icyenda two mu Rwanda twubatse ibiro bijyanye n’igihe, bigamije guha serivisi nziza abaturage. Ibi biro byubatswe hagamijwe gusimbura izo zari zarubatswe mu myaka yo hambere, harimo n’izahoze zikoreramo za Superefegitura mbere ya 1994. Akarere ka Gasabo Ibiro bishya by’Akarere ka Gasabo byatangiye gukorerwamo muri Kanama 2019, bikaba byaruzuye bitwaye agera […]

Continue Reading

Nyamasheke: Imyigaragambyo mu bakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro

Mu murenge wa Bushekeli, abaturage barenga 100 babyukiye mu gisa n’imyigaragambyo tariki ya 20 Nyakanga 2024, bavuga ko Hakizimana Antoine wari usanzwe ubakoresha mu gushaka zahabu atashyize mu bikorwa ibyo bumvikanye. Izi mvururu zaturutse mu Mudugudu wa Winkamba, Akagari ka Buvungira, aho abaturage baturuka muri aka karere n’aka Nyamagabe bari bamaze ibyumweru bitatu bakora ubucukuzi […]

Continue Reading

Icyikango i Kigali ubwo Twagiramungu yateguraga imvururu ku munsi w’amatora

Kera habayeho! Ibikorwa by’amatora u Rwanda rwari rumazemo iminsi biragana ku musozo ndetse indorerezi mpuzamahanga zashimye uburyo byagenze kuko byakozwe mu ituze, abatsinzwe bakemera ibyavuye mu matora nta mpaka. Muri iyi myaka ya vuba ni ibisanzwe ko amatora y’u Rwanda akorwa mu mutuzo, aho igitima kitadiha kuri Komisiyo y’Amatora nkuko byari bimeze mu 2003 ubwo […]

Continue Reading

Banki zo mu Rwanda zigiye kurushanwa

Irushanwa rihuza Banki rizwi nka ‘RBA Interbank Sports Tournament’ rigiye gukinwa ku nshuro ya gatanu kuva tariki ya 27 Nyakanga kugeza 31 Kanama 2024. Iri rushanwa ritegurwa n’Ihuriro rya Banki mu Rwanda, Rwanda Bankers’ Association (RBA), rizitabirwa n’ibigo umunani bizahatana mu mikino ine itandukanye. Ibyo bigo ni Banki y’Abaturage (BPR), I&M Bank, NCBA Bank, Ecobank, […]

Continue Reading