Rusizi: Umukobwa yiciwe mu kabari k’urwagwa

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri saa munani z’ijoro (2h00) rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2024, abagizi ba nabi bataramenyekana bishe umukobwa w’imyaka 27 wakoraga mu Kabari k’urwagwa mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi. Amakuru avuga ko uyu mukobwa wishwe yitwa Niyonsenga Dianne, akaba […]

Continue Reading

Nyamasheke: RIB yataye muri yombi abantu 11

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo 11 bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi bikorwa byabereye mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Bushekeri, Akagari ka Buvungira, mu Mudugudu wa Winkamba. Abakekwa bafatiwe mu birombe biri mu ishyamba ry’umuturage tariki 23 Nyakanga 2024, nyuma y’aho umuturage witwa Hakizimana Antoine […]

Continue Reading

Gicumbi: Nyuma yo kunywa amacupa 11 y’inzoga umusore yabonetse yapfuye

Umusore w’imyaka 25 witwa Nemeyimana Phocas yasanzwe yapfuye ku muhanda hafi y’urusengero mu murenge wa Cyumba, akagari ka Muhambo, mudugudu wa Rugerero. Birakekwa ko yishwe n’inzoga yitwa Nesha yari amaze kunywa amacupa 11. Nk’uko amakuru abivuga, Nemeyimana yari ari mu kabari aho mugenzi we w’imyaka 24 yamutegeye kunywa amacupa 13 y’inzoga ya Nesha. Yanyweye amacupa […]

Continue Reading

Umuyobozi w’ishuri wavuzweho kwiba ibiryo by’abanyeshuri yahawe igihano gikomeye

Nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri, Hamana Jean de Dieu, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyakabuye mu Karere ka Nyanza, yahagaritswe mu kazi mu gihe cy’amezi atatu. Ibi byabaye nyuma y’igihe gito umuzamu w’iryo shuri hamwe n’abandi bantu bamutse, bafatanwa ibiryo birimo umufuka w’umuceri n’umufuka w’akawunga, bigatuma hakorwa iperereza ku byaha akurikiranweho. Nk’uko […]

Continue Reading

RDC Yatangiye Iperereza ku Ntumwa Zayo Zivugwaho Gushyikirana na M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwatangiye iperereza ku buryo Prof. Bahala Okw’Ibale Lusheke Jean-Bosco, wahoze ari umuyobozi wa gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (P-DDRCS), bivugwa ko yashakaga gushyikirana n’abahagarariye umutwe wa M23 mu mujyi wa Kampala muri Uganda. Iyi ntumwa, hamwe na Mutuale Malangu Joseph David na Okankwa […]

Continue Reading

Perezida Biden Yashimiye Kimberly Cheatle Weguye ku Buyobozi bwa ‘Secret Service’

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yashimiye Kimberly Cheatle weguye ku buyobozi bukuru bw’urwego rushinzwe kurinda abayobozi bakuru n’ababaye abayobozi bakuru, Secret Service. Kim Cheatle yamenyesheje abakozi bagenzi be ubwegure bwe abinyujije kuri email. Yafashe iki cyemezo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, nyuma y’uko abakozi b’urwego yari ayoboye bashinjwe uburangare bwatumye […]

Continue Reading

Umugore yishe umugabo we amukase igitsina

Mu gihugu cya Uganda, umugore w’imyaka 28 arashakishwa na Polisi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwica umugabo we, amukase igitsina. Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki 21 Nyakanga 2024, nyuma y’uko uyu mugore aketse ko umugabo we amuca inyuma. Amakuru aturuka mu kinyamakuru Daily Express avuga ko uyu mugore yakase igitsina cy’umugabo we, Reagan Karamaji, wari […]

Continue Reading

Kuberiki imishyikirano ya M23 na RDC i Kampala itavugwaho rumwe

Guhera ku wa 22 Nyakanga 2024, ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko i Kampala muri Uganda hari kubera imishyikirano ihuza abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa M23. Ariko, Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yahakaniye aya makuru ku rubuga nkoranyambaga X, asobanura ko ubutegetsi bw’igihugu cyabo budashobora gushyikirana n’umutwe yise uw’iterabwoba. […]

Continue Reading

Batatu bapfiriye mu mirwano y’abasore bapfaga umukobwa

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, habaye imirwano yapfiriyemo abantu batatu, bituma hatabwa muri yombi abagera kuri babiri bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Iyi mirwano yabereye ahitwa Kigamba muri Komini Gisiru, Intara ya Ruyigi mu Gihugu cy’u Burundi, yabaye ku Cyumweru mu gihe cya saa moya n’igice zo ku mugoroba. […]

Continue Reading

Kampala: Imyigaragambyo yatangiye barigukubitwa izakabwana

Abanya-Uganda biganjemo urubyiruko mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024 batangiye imyigaragambyo mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru, Kampala. Abateguye iyi myigarambyo bari bateganyije ko bayitangirira ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda ya gariyamoshi (URC) i Kampala saa tatu z’igitondo, berekeza ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Icy’ingenzi cyabahagurukije ni ukwamagana ruswa no […]

Continue Reading

Mu kiganiro na Al Jazeera M23 yatanze umucyo ku bibazo byinshi yibazwaho

Mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera ubwo yasuraga aho bagenzura, Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, yatanze umucyo ku bibazo bakomeje kwibazwaho nko kumenya niba ari abanyekongo koko, icyo barwanira, aho bakura inkunga n’ibindi. Kimwe mu bibazo yabajijwe ni ukumenya impamvu M23 yongeye kubura intwaro mu Gushyingo 2021 nyuma y’imyaka 10 ihagaritse urugamba. Kuki mwubuye imirwano […]

Continue Reading