Kinshasa: Imfungwa 129 ziciwe muri gereza

Tariki ya 2 Nzeri 2024, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani, yatangaje ko imfungwa 129 ziciwe muri gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa. Izi mfungwa zishwe mu rukerera rwo kuri uwo munsi ubwo zimwe muri zo zageragezaga gutoroka iyi gereza, nk’uko byemejwe na guverinoma ya RDC. Minisitiri Shabani yavuze […]

Continue Reading

Ibyiyumvo by’abasengeraga ku Musozi wa Kanyarira bahakumiriwe

Umusozi wa Kanyarira wari warabaye ikimenyabose mu Rwanda no hanze yarwo, aho abantu baturukaga mu bice bitandukanye baza kuhashakira Imana, ku bw’inkuru zakwirakwiye ko abahageze bahakura imigisha n’ibisubizo bivuye mu ijuru. Uyu munsi, uyu musozi uherereye mu Murenge Byimana mu Karere ka Ruhango ushobora kuba intandaro yo gutabwa muri yombi, nyuma y’aho Leta y’u Rwanda […]

Continue Reading

Ruhango: Maniragaba Alfred w’imyaka 34 yishwe n’inkoni yakubiswe n’abavandimwe be bamuziza igikoma

Mu Murenge wa Ntongwe, Akarere ka Ruhango, Maniragaba Alfred w’imyaka 34 y’amavuko yapfiriye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umuvandimwe we. Amakuru avuga ko byatewe n’uko Maniragaba yasutse igikoma mu gikombe, akinywa kirashira, maze umuvandimwe we na mushiki we bakamukubita kugeza apfuye. Nk’uko abaturage bo mu Mudugudu wa Nyacyonga babivuga, amakimbirane atangiriye ku murima Maniragaba yashakaga kugurisha, […]

Continue Reading

Nyanza: Nyuma yo gushetewe ibihumbi 10 Frw Umugabo byamuviramo gupfira mu musarane

Umugabo witwa Ntasangirwa Jean Claude w’imyaka 44 y’amavuko yapfiriye mu musarane uri mu rugo ruherereye mu Mudugudu wa Nyakabuye mu Kagari ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza, ubwo yari yahawe ikiraka cyo gukuramo telefone. Ibi byabaye nyuma y’uko yagerageje gukura telefoni mu musarane w’uwitwa Gasasira Janvier w’imyaka 44, ariko birangira ahasize ubuzima. […]

Continue Reading

Mu Burundi amadini n’amatorero agiye kujya asora

Guverinoma y’u Burundi yashyizeho itegeko rishya ryo gufata no gukurikirana inkunga n’impano zituruka hanze ku madini n’amatorero. Iri tegeko ryatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu tariki ya 1 Nzeri 2024, rishingiye ku rwego rwo kunoza imikorere n’imicungire y’amadini n’amatorero. Guhera tariki 16 Kanama 2024, amadini n’amatorero akorera mu Burundi agomba kujya asorera inkunga zose n’impano zituruka […]

Continue Reading

Iperereza ryavuze icyahanuye indege yari itwaye Perezida Raisi wa Iran

Iperereza ryakozwe ku mpanuka ya kajugujugu yari itwaye Perezida Ebrahim Raisi wa Iran ryagaragaje ko iyi mpanuka yatewe n’ikirere kibi. Iyi mpanuka yabaye tariki ya 19 Gicurasi 2024 ubwo Raisi yari avuye mu ruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan y’Iburasirazuba, imwe mu ntara za Iran. Kajugujugu yarimo Perezida Raisi n’abandi bayobozi barindwi, yaguye mu misozi ikomeye, ari […]

Continue Reading

Ishyaka rya Perezida Tshisekedi ryacitsemo ibice

Ishyaka UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi, riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), riri mu bibazo bikomeye byatangiye muri Nyakanga 2024, bikaba byarageze aho ricikamo ibice. Ibi byatewe n’umwuka mubi hagati y’abanyamuryango baryo, biganisha ku guhangana gukomeye hagati y’abayobozi b’iri shyaka. Ibibazo byatangiye ubwo abanyamabanga 30 ba UDPS bandikiye Umunyamabanga Mukuru, Augustin […]

Continue Reading

Ibisubizo bya Perezida Nguesso ku guhuza Kagame na Tshisekedi n’iby’ubutaka yashinjwe kugurisha u Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, yahakanye amakuru yari amaze iminsi acicikana ashinja ubutegetsi bwe kugurisha ubutaka u Rwanda, ndetse akomoza no ku mubano mubi umaze igihe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda. Ni ingingo zombi uyu mukuru w’igihugu yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique. Muri iki kiganiro, Perezida […]

Continue Reading

Abarenga 200 bamaze guhitanwa n’imyuzure

Imvura idasanzwe imaze iminsi yibasiye uduce dutandukanye twa Nigeria imaze guhitana abarenga 200 abandi 208,000   bavuye mu byabo ndetse n’ibikorwa remezo byarangiritse nkuko Ikigo cy’imicungire y’ibiza muri icyo gihugu kibitangaza. Abaturage ba Nigeria bakunze kuzengerezwa n’imyuzure ahanini biturutse ku kudakurikiza amabwiriza yo gukaza ubwirinzi,  mu mwaka wa 2022 imyuzure yahitanye abarenga 600 abandi barenga miliyoni […]

Continue Reading

Abantu umunani bapfiriye mu mpanuka ya Jaguar yerekezaga i Kigali

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu umunani bapfiriye mu mpanuka ikomeye ya bisi y’Ikigo cya ’Jaguar Bus Company’, nyuma y’uko igonganye n’ikamyo ya Fuso. Ababonye iyi mpanuka bavuze ko yatewe n’umuvuduko uri hejuru abashoferi ku mpande zombi bari bafite kandi batwaye mu mwijima, bikarangira bagonganye. Iyi mpanuka yabaye mu ma saha ya saa munani z’ijoro, […]

Continue Reading

Insengero 9880 zimaze gufungwa mu Rwanda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko hafunzwe inzu zisengerwamo 9,880 mu Rwanda nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku nsengero, imisigiti, na kiliziya. Ibi yabitangaje ku itariki ya 1 Nzeri 2024 mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru.   Musabyimana yavuze ko ubu bugenzuzi bwatewe n’ubwiyongere bukabije bw’amadini n’imiryango ishingiye ku myemerere, aho mu Rwanda habaruwe amadini, amatorero, n’imiryango […]

Continue Reading