RIB yerekanye abagabo biyandikishagaho ubutaka butari ubwabo

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abagabo batatu bari mu mugambi wo kwiyandikishaho ubutaka barangiza bakabugurisha ku buryo bw’uburiganya. Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira yavuze ko bafashwe ku itariki 28 Ugushyingo 2024. Bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Rusororo mu Karere ka Gasabo kugira ngo dosiye yabo itunganywe izashyikirizwe ubushinjacyaha. RIB itangaza ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu […]

Continue Reading

RDC yavuze ko igiye gutangira kwica abakatirwa igihano cy’urupfu

Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yatangaje ko abakatirwa igihano cy’urupfu baratangira kujya bicwa mu gihe cya vuba. Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, ubwo yagaragazaga uburemere bw’ibyaha urubyiruko rwibumbiye mu mutwe wa Kuluna rukomeje gukorera mu mujyi wa Kinshasa no mu yindi. Minisitiri Mutamba yagize ati “Ba […]

Continue Reading

RURA igiye gutangiza igerageza ry’ibiciro bijyanye n’indeshyo y’ingendo

Urwego rw’lgihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko guhera ku itariki ya 04 Ukuboza 2024, hazatangira igerageza ku buryo ibiciro byahuzwa n’uburebure bw’ingendo mu Mujyi wa Kigali. RURA ikomeza isobanura ko bizahera by’umwihariko ku bakora ingendo mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, bikazatangizwa ejo ku itariki ya […]

Continue Reading

Nyamasheke: Umusirikare ukekwaho kwica arashe abaturage batanu yatangiye kuburana

Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu ruhame, urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gervais, ukekwaho kurasa abaturage batanu mu Karere ka Nyamasheke. Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024 i Nyamasheke, Urukiko rwa gisirikare rurimo kuburanisha mu ruhame umusirikare witwa Sgt Minani Gervais ukurikiranyweho icyaha cyo kurasa abaturage 5 mu Karere ka Nyamasheke batanu bakitaba Imana. […]

Continue Reading

Nyanza: Umukobwa nyuma yo guha umusore amafaranga ibihumbi 400 yiyahuye nyuma yuko uyu musore adashaka ko babana

Umukobwa wo mu Karere ka Nyanza birakekwa ko yahaye umusore ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto amafaranga angana n’ibihumbi 400 Frw none bikaba byamunaniye kwiyakira, kuba uyu musore adashaka ko babana. Byabereye mu Mudugudu wa Kabona mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza. Abatuye muri kariya gace bavuze […]

Continue Reading

Perezida Joe Biden yababariye umuhungu we

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yababariye umuhungu we, Robert Hunter Biden, wari warahamijwe ibyaha bifitanye isano n’imbunda yaguze mu buryo bunyuranyije n’amategeko hamwe n’icyo kudatanga imisoro ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge. Perezida Joe Biden yakoresheje ububasha ahabwa n’amategeko ababarira umuhungu we Robert Hunter Biden Joe Biden mu ijoro ryo ku itariki ya […]

Continue Reading

Rubavu: Yafatanywe ibilo birenga 50 by’urumogi

Umugabo w’imyaka 31 y’amavuko yafatiwe mu Karere ka Rubavu, afite ibilo 57 by’urumogi yari atwaye mu modoka aruvanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yafatiwe mu Mudugudu wa Kivu, Akagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi, n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 30 […]

Continue Reading

Ibiganiro hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zashyize umukono ku myanzuro y’ibiganiro zari zimazemo iminsi itatu, ijyanye no kongera imbaraga mu gukumira ibishobora guhungabanya umutekano wo ku mipaka ihuza ibihugu byombi. Ni amasezerano basinyanye tariki 30 Ugushyingo 2023, ubwo hasozwaga iyo nama nyunguranabitekerezo yari imaze iminsi itatu ibera mu Karere ka Musanze, aho yari igamije […]

Continue Reading

Abantu bashya 9 bandura VIH/SIDA ku munsi mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko virusi itera SIDA igihari abantu badakwiye kwirara, kuko abantu 9 bashya bandura iyo virusi ku munsi, bakaba biganjemo urubyiruko. Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, wizihirijwe mu Karere ka Rubavu. Kwizihiza uwo munsi bifite insanganyamatsiko igira […]

Continue Reading

Kigali: Imodoka yaguye hejuru y’inzu

Ku mugoroba wo ku itariki 30 Ugushyingo 2024 nibwo bamwe mu baturage b’i Remera mu Mujyi wa Kigali, batunguwe no kubona imodoka hejuru y’inzu, nk’uko ababibonye babitangaje. Umusore umwe yagize ati ‟Ibi bintu byabaye mpari, umuseriveri wa Hoteli bamusabye gusohora imodoka, mu gihe ari kuyisohora, niba yikanze ko feri yahindutse umuriro, twagiye kubona tubona imodoka […]

Continue Reading

Musanze: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi ibyarimo byose birakongoka

Inzu yakorerwagamo ubucuruzi yafashwe n’inkongi yanateje iturika rya Gaz yarimo, ibyarimo birashya birakongoka. Iyo nzu iherereye mu Mudugudu wa Marantima Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yari igizwe n’imiryango ibiri, harimo ahatunganyirizwa imisatsi n’ibikorwa by’ubwogoshi (salon de coiffure) yari yegeranye n’igice ba nyiri iyo salon batuyemo, ndetse n’undi muryango w’iduka […]

Continue Reading