U Rwanda rwavuze intandaro y’isubikwa ry’inama yari kuruhuza na RDC i Luanda

Kuri iki Cyumweru, i Luanda muri Angola hari hitezwe kubera ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ariko ikaba yasubitswe igitaraganya. Guverinoma y’u Rwanda yahishuye ko iyo nama yari kwiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC yasubitswe kubera ko inama y’abaminisitiri yabaye tariki 14 Ukuboza 2024, ntacyo yagezeho. Iyo […]

Continue Reading

Ngoma: Inzu 19 zasambuwe n’umuyaga

Ibiza birimo inkubi y’umuyaga n’urubura byangirije abaturage b’Umurenge wa Jarama mu Karere Ka Ngoma, ahasambutse inzu 19 ndetse na hegitari 420 z’imyaka y’abaturage zirangirika. Abaturage bo mu Kagali ka Kibimba ari nako kibasiwe cyane bavuga ko batunguwe n’imvura mbi yaguye irimo umuyaga ukabasenyera, hanagwamo n’urubura rwinshi rwangije igihingwa cy’umuceri. Kakuze Epiphania agira ati: “Haguye amahindu […]

Continue Reading

Perezida Kagame niwe washyikirije Max Verstappen igihembo cya FIA yegukanye

Perezida Paul Kagame yashyikirije igihembo Umuholandi Max Verstappen ukinira Red Bull wegukanye Formula one ya 2024. Ni mu muhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, witabirwa na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Mohammed Ben Sulaye uyobora Ishyirahamwe Mpuzamahanga […]

Continue Reading

Brian Kagame yarangije amasomo ya Officer Cadet mu Bwongereza

Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yasoje amasomo ya gisirikare (officer cadet) mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza. Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Johnston Bisingye yatangaje ko umuhango wo gusoza ayo masomo ku banyeshuri barangije muri iryo shuri, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024. […]

Continue Reading

Rutsiro: Umukozi mu Karere yatawe muri yombi

Umukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa. Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Kamayirese Innocent, ukurikiranyweho kwaka ruswa y’amafaranga abantu batandukanye kugira ngo abahe ibyangombwa byo gucukura amabuye n’umucanga. Kamayirese yafashwe nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’ibyangombwa […]

Continue Reading

LIVE: Officer Cadets Passout and Commissioning Ceremony | PTS-Gishari

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard avuga ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, Polisi y’Igihugu ifite inshingano zo gukomeza guharanira kurinda umutekano w’igihugu. Amajyambere n’umutekano u Rwanda rufite, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabwiye abapolisi bahawe ipeti ryo ku rwego rw’aba Ofisiye bato (Assistant Inspector of Police / AIP) ko bafite inshingano zo […]

Continue Reading

Rutsiro: Umugabo washakishwaga akekwaho kwica umugore we yafashwe

Mutuyimana Oswald w’imyaka 38 wo mu Mudugudu wa Gashasho, Umurenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro, washakishwaga n’inzego z’umutekano akekwaho kwica umugore we Mukagakwerere Fortunée w’imyaka 35, yatawe muri yombi. Mutuyimana yatemye umugore we n’umupanga mu gicuku gishyira ku wa 11 Ukuboza 2024, aratoroka none yafatiwe mu nzu y’umuturage, mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Bunyoni, […]

Continue Reading

Gakenke: Imbwa zongeye kwica ihene eshanu

Nyuma y’ibyumweru bibiri imbwa zo mu gasozi zizwi nk’ibihomora ziteye abaturage bo mu Kagari ka Huro, mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke zikica amatungo umunani arimo ihene esheshatu n’intama ebyiri bizezwa ko izo mbwa zamaze kwicwa, zagarutse zisanga ihene ku gasozi aho ziziritse zicamo eshanu ku wa mbere tariki 09 Ukuboza 2024. Umuyobozi […]

Continue Reading

Rutsiro: Umugabo arakekwaho kwica umugore amutemaguye agatoroka

Mutuyimana Oswald w’imyaka 38 wo mu Mudugudu wa Gashasho, Umurenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro arashakishwa n’Inzego z’umutekano akekwaho kwica umugore we Mukagakwerere Fortunée w’imyaka 35 bari bamaranye imyaka 17. Bikekwa ko intandaro yo kwivugana umugore we ari uko yari yamwangiye kugurisha umurima wa kabiri kandi n’uwa mbere yari yawugurishije miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u […]

Continue Reading

Rusizi: Umusore yatawe muri yombi azira gusambanya umwana akanamutera inda

Butoyi Moise w’imyaka 20 wo mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 akanamutera inda. Yafashwe yamuzanye ngo babane aho yari yakodesheje mu Mudugudu wa Karitasi muri ako Kagari ka Burunga. Umwe mu baturage batanze ayo makuru yatumye […]

Continue Reading

NESA yatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa mu gihe cyo gusubira mu rugo (Igihembwe cya 1 umwaka w’amashuri wa 2024-2025) Abanyeshuri bazataha hagati y ’itariki ya 19- 22 Ukuboza 2024. Ingendo zizakorwa hakurikijwe Uturere ibigo by’amashuri biherereyemo.

Continue Reading