Ibyambu bya Goma na Bukavu bigiye kujya bikora amasaha yose

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bahati Musanga Erasto, yatangaje ko ibyambu bya Goma na Bukavu bizatangira gukora amasaha yose guhera kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025. Bahati atanze ubu butumwa nyuma y’aho abarwanyi ba M23 batangiye kugenzura igice cy’Ikiyaga cya Kivu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyose kuri […]

Continue Reading

Imitwe y’inyeshyamba itatu y’Abarundi yihuje ngo irwanye ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye

Umutwe witwaje intwaro wa FRB-Abarundi watangaje ko wihuje na UPR ndetse na UPF kugira ngo irwanye ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Umuvugizi wa FRB-Abarundi, Major Mugisha Joab, yasobanuye ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahurije iyi mitwe y’inyeshyamba muri Komini Musigati, intara ya Bubanza kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025. Maj Mugisha kandi […]

Continue Reading

M23 yategetse abaturage gusubiza ibyo basahuye

Umutwe witwaje intwaro wa M23 yategetse abatuye mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko basubiza bagenzi babo ibyo babasahuye, ubwo ihuriro ry’ingabo za RDC ryavaga muri uyu mujyi, rihunga M23. Ubwo ihuriro ry’ingabo za RDC ryavaga muri uyu mujyi, zihunga M23, hagaragaye abaturage ndetse n’abitwaje intwaro basahura amaduka menshi ndetse n’ingo […]

Continue Reading

Abatuye mu mujyi wa Goma babyukiye mu myigaragambyo basaba ingabo za MONUSCO, iz’u Burundi n’iz’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo kuva muri RDC

Abatuye mu mujyi wa Goma babyukiye mu myigaragambyo mu gitondo cy’uyu wa 17 Gashyantare 2025, basaba ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), iz’u Burundi n’iz’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba baturage bavugaga ko ingabo ziri mu bigo bya MONUSCO zirimo iza RDC zishobora kubahungabanyiriza umutekano, bityo […]

Continue Reading

Ntibyifashe neza mu ruganda Landy Industries (R)Ltd, ruswa n’umutekano muke mu bakozi biravuza ubuhuha

Mu ruganda rukora inkweto rwitwa Landy Industries (R) LTD haravugwamo ibibazo bya ruswa, kudahemba abakozi uko bikwiye ndetse no kunyereza imisoro n’amafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi. Ni mu gihe ubuyobozi bw’uru ruganda bimwe muri ibi bibazo rurabihakana ibindi rukemera ko Bihari.  Umunyamakuru wa Rwandanews24 yamaze ibyumweru 3 ku marembo y’iki kigo asaba akazi ndetse aza kugahabwa akoramo […]

Continue Reading

Abanye Congo basubiye i Bukavu bishimiye uko u Rwanda rwabitayeho

Impunzi z’Abanye-Congo zari zarahungiye mu Rwanda kubera imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zasubiye iwabo kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Gashyantare 2025, zishimira uko u Rwanda rwabafashije mu gihe cyari gishize. Ku mupaka wa Rusizi ya 1, impunzi zirenga 300 zambutse zisubira i Bukavu, nyuma y’igihe kinini zimaze […]

Continue Reading

Nyamasheke: Imvura yashenye inzu 24

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku mugoroba wo ku wa 14 Gashyantare mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyamasheke yasize isenye inzu 24, imiryango yazibagamo ikaba icumbikiwe n’abaturanyi. Imiryango 24 iri gusembera irimo 14 yo mu Murenge wa Kirimbi, umunani yo mu Murenge wa Gihombo umwe wo mu wa Macuba n’umwe wo mu Murenge wa Kanjongo. […]

Continue Reading

Nyuma yo kwita Abanyarwanda iminyorogoto umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye ari mu mazi abira

Umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Rosine Gatoni Guilene, ari kotswa igitutu nyuma y’aho yise Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga iminyorogoto. Intandaro yo kwita Abanyarwanda utu dukoko ni ubutumwa bwatangajwe na Perezida Ndayishimiye nyuma y’aho mu cyumweru gishize ahamagariye Abarundi kwitegura intambara izabahanganisha n’Abanyarwanda. Uyu Mukuru w’Igihugu kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, yatangaje ko […]

Continue Reading

RDC: Minisitiri Kayikwamba yakubise igihwereye imbere ya Arsenal FC

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) Therese Kayikwamba Wagner, yasuzuguwe bikomeye n’Ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal. Ni muri gahunda iki gihugu cyafashe yo kujya kuganira n’iyi kipe ngo ihagarike amasezerano ifitanye n’igihugu cy’u Rwanda yiswe Visit Rwanda. Ubwo yari I Londre mu mpera z’icyumweru gishize, Thérèse Kayikwamba Wagner, kugira ngo agaragaze […]

Continue Reading

Amavubi azabona umutoza mushya muri iki cyumweru

FERWAFA, ryatangaje ko ryizeye ko mu cyumweru kimwe kiri imbere riba ryabonye umutoza w’Ikipe y’igihugu Amavubi kandi ushoboye. Tariki ya 21 Mutarama 2025, ni bwo FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yatangaje ko yatandukanye na Torsten Frank Spittler wari umutoza mukuru w’Ikipe y’lgihugu “AMAVUBI”. Icyo gihe, iri shyirahamwe ryavuze ko hafashwe umwanzuro wo kutamwongerera […]

Continue Reading

Burundi: Hakozwe umukwabo wo gufata Abanyarwanda n’Abanyamurenge

Leta y’u Burundi, mu Mujyi wa Bujumbura ku cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025, yakoze umukwabu udasanzwe wo guhiga bukware uwitwa Umunyarwanda ndetse n’Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda ( Abanyamurenge). Ni nyuma y’amagambo ya Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste,ahamagarira imbonerakure n’abaturage muri rusange kwitegura, avuga ko u Rwanda ruri gutegura gutera u Burundi. The NewTimes ivuga ko […]

Continue Reading