Burundi: Uzafatanwa ishashi azayihekenya

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Daniel Gélase Ndabirabe, avuga ko umuntu uzafatwa afite amashashi azajya yicara hasi akayahekenye kugeza ayamize. Mu 2018, leta y’u Burundi yasohoye itegeko ribuza ikoreshwa ry’amashashi atabora mu gihugu, itanga amezi 18 yo kurishyira mu bikorwa no kugabanya ikoreshwa ry’ayo mashashi. Ku wa 22 Kamena 2019, Minisiteri ishinzwe kurengera ibidukikije […]

Continue Reading

FARDC yagabye ibitero ku Banyamulenge

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 03 Werurwe 2025, Ingabo za Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo, barimo Ingabo z’u Burundi, Wazalendo, na FDLR, bagabye ibitero bikaze ku baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu bice bitandukanye. Abaturage bamwe bavuze ko Ihuriro rya FARDC ryagabye ibitero mu mihana yo mu Bibokoboko, ahitwa ku Kabara, Magaja, na Gifurwe, aho […]

Continue Reading

Bisimwa wa M23 yasubije DRC ivuga ko ari ibyihebe

Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abarwanyi bawo atari ibyihebe nk’uko bivugwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo ko barwanira uburenganzira bwabo. Kwita M23 umutwe w’iterabwoba ni byo Leta ya RDC ishingiraho isobanura ko itazemera ubusabe bw’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) […]

Continue Reading

Minisitiri wa UK wahuje u Rwanda na ADF yemeye ko yabeshye

Minisitiri w’Ubwami bw’u Bwongereza ushinzwe Afurika Lord Ray Collins, yavuguruje ibinyoma yatwerereye u Rwanda ko yavuganye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier J. P. Nduhungirehe ku kibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa ADF wishe abantu basaga 70 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Amakuru agera ku Imvaho Nshya avuga ko Lord Ray Collins wa Highbury yandikiye […]

Continue Reading

Guverinoma ya RDC ni yo igomba gufatirwa ibihano-Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo ikwiye gufatirwa ibihano kuko hari byinshi yanze kubahiriza byari gukemura ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwayo, ikanagerekaho kwica Abanyamulenge n’Abahema no gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yakongera kubura […]

Continue Reading

Rubavu: Yinjiye mu Rwanda yambaye imyenda ya FARDC Gen Gakwerere wa FDLR

Ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), inzego z’umutekano z’u Rwanda zakiriye Gen Ezéchiel Gakwerere, uzwi ku mazina ya Sibo Stany na Julius Mokoko, wari umuyobozi muri FDLR. Gen Gakwerere yashyikirijwe u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu n’umutwe wa M23, ari kumwe n’abandi barwanyi 13 barimo Major Ndayambaje Gilbert. Bafatiwe […]

Continue Reading

Impaka z’urudaca hagati ya Perezida Trump na Zelenskyy wa Ukraine

Perezida Donald Trump yahuye na Perezida wa Ukraine amusaba kwemera ibiganiro n’Uburusiya kugira ngo intambara iri mu gihugu cye irangire. Byari ibiganiro birimo impaka, Perezida Donald Trump ameze nk’umusaza urimo guhanura “umuhungu utumvira ababyeyi”. Mu burakari, Trump yumvikanye abwira Perezida Volodymyr Zelenskyy ko nta karita yo gukina afite, ko arimo asheta ku rupfu miliyoni z’abaturage, […]

Continue Reading

AFC/M23 yashyizeho abayobozi b’Intara ya Kivu y’Epfo

Ihuriro AFC/M23 yatangaje ko yashyizeho Guverineri na  n’abungirije guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo nyuma y’inama yabereye mu Mujyi wa Bukavu ikaza gusozwa inaturikijwemo ibisasu. AFC/M23 ivuga ko  ishingiye ku cyemezo cyafashwe kuwa 28 Gashyantare 2025, hashyizweho guverineri n’abungirije guverineri  w’Intara ya Kivu y’Epfo. Mu itangazo AFC/M23 yibutsa ko MRDP –Twirwaneho yamaze kwiyunga kuri iri huriro. […]

Continue Reading

Ndikuriyo wa CNDD-FDD yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi arembye

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi, Révérien Ndikuriyo, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi myinshi arembeye mu mahanga. Ndikuriyo yafashwe n’uburwayi nyuma yo kwitabira Inteko Rusange y’ishyaka CCM muri Tanzania tariki ya 19 Mutarama 2025, yatorewemo Perezida Samia Suluhu Hassan nk’umukandida uzarihagararira mu matora. Byavuzwe ko Ndikuriyo “wari muri coma”, yajyanywe kuvurirwa […]

Continue Reading