Hari abagore bajya kwiteza inda muri FDLR, kubera ingengabitekerezo ya Jenoside

Ihuriro ry’Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside no kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AGPF) ryagaragaje ko mu Rwanda hari abaturage bashyigikiye umutwe wa FDLR, hakabamo n’abagore bajya kwiteza inda ku bari muri uwo mutwe bavuga ko bashaka ‘icyororo’. Ni ibikubiye mu icukumbura ryakozwe na AGPF ryagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya […]

Continue Reading

U Rwanda rwahamagaje Ambasaderi wa Canada yarufatiye ibihano

Guverinoma y’u Rwanda yahamagaje Ambasaderi wa Canada mu Rwanda Julie Crowley, kugira ngo atange ibisobanuro ku bijyanye n’uko igihugu cye cyiyunze n’abashinja u Rwanda guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). U Rwanda rwatangaje ko Leta ya Canada yahisemo kurushinja ubwicanyi buri gukorerwa muri RDC, mu gihe ari ibikorwa ingabo […]

Continue Reading

Gen Omega agiye gushyikirizwa u Rwanda

Gen Pacifique Ntawunguka wamenyekanye ku izina rya Omega, wari Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi), agiye gushyikirizwa igisirikare cy’u Rwanda nyuma yo gufatirwa ku rugamba n’ingabo za AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu kiganiro Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru  yagiranye na Dr. Oscar Balinda, […]

Continue Reading

Corneille Nangaa yasubije abashinja Ingabo z’u Rwanda kuba muri Congo

Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka ARC/M23, Corneille Nangaa, yagaragaje ko abavuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atazi icyo babishingiraho kuko ntazo yahabonye. Ibi birego bimaze igihe bikwarakwizwa n’abagamije guharabika isura y’u Rwanda no kurwegekaho ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe muri Repubulika […]

Continue Reading

Perezida wa Centrafrique yakiriye Gen Maj Vincent Nyakarundi

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga. Perezida Touadéra yakiriye aba abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda mu biro bye, Palais de la Renaissance, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri. Mu bandi bitabiriye ibiganiro harimo Col […]

Continue Reading

M23 yinjiye mu yindi Teritwari ya Kivu y’Amajyepfo

Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binjiye muri Teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. M23 yinjiye muri Mwenga ku mugoroba wo ku wa 3 Werurwe 2025, nyuma yo guhangana n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo. Umuturage yagize ati “Kuva ku mugoroba, abarwanyi ba AFC/M23 bagaragara […]

Continue Reading

Amerika yohereje Umunyarwanda wahamijwe ibyaha bya Jenoside

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Weruwe 2024,yohereje mu Rwanda, Ahmed Napoleon Mbonyunkiza wari warakatiwe n’Urukiko Gacaca, akaza guhanywa n’ibyaha bya Jenoside. Uyu mugabo amakuru avuga ko arangije igihano cy’imyaka 15 yari yahamijwe kubera icyaha cyo gusambanya ku gahato yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ahmed Napoleon Mbonyunkiza […]

Continue Reading

Nyuma yuko DRC ivuze ko Brig Gen Gakwerere yari umukozi wa Leta y’u Rwanda FDLR yemeje ko Brig Gen Gakwerere yari mu bayobozi bakuru bayo

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wemeje ko Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste uherutse gushyikirizwa u Rwanda yari mu buyobozi bukuru bwawo. Ni amakuru anyomoza ay’Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge n’abandi bo muri Guverinoma y’iki gihugu, batangaje ko Brig Gen Gakwerere yari umukozi wa Leta […]

Continue Reading

U Rwanda rwanenze icyemezo cya Canada

Guverinoma y’u Rwanda yanenze icyemezo cya guverinoma ya Canada cyo kuyifatira ibihano, ishinja u Rwanda kugira uruhare mu mutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu itangazo guverinoma ya Canada yasohoye, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga impushya ku bicuruzwa byoherezwa mu Rwanda, birimo n’iby’ikoranabuhanga. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, […]

Continue Reading

U Rwanda rwategetse Ubwongereza kwishyura asaga Miliyari 89 Frw

U Rwanda rwasabye Ubwongereza kwishyura miliyoni 50 z’amapawundi (abarirwa muri miliyari zisaga 89 z’amafaranga y’u Rwanda) nyuma y’uko Ubwongereza butubahirije amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda. Ubwongereza bwari bwasabye u Rwanda ko rwareka kwishyuza ayo mafaranga, hashingiwe ku mubano mwiza ibihugu byombi byari bifitanye. Icyakora u Rwanda rwisubiyeho nyuma y’uko Ubwongereza burufatiye ibihano kubera ko […]

Continue Reading

Biravugwa ko Gen Muhoozi Kainerugaba yahuye na Perezida Kagame

Amakuru y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yakomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, kugeza ubu, nta rwego rwa Leta ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa Uganda rwayemeje aya makuru ku mugaragaro. Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyatangaje ko Perezida Paul Kagame yahuye na Gen Muhoozi Kainerugaba ku Cyumweru. Amakuru iki […]

Continue Reading