M23 Yasabye Perezida Tshisekedi Kugaragaza Ko Azitabira Ibiganiro

Umutwe wa M23 wasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kugaragaza ku mugaragaro ko azitabira ibiganiro bizahuza Leta ya Congo n’uyu mutwe, nk’uko byatangajwe na Angola. Perezidansi ya Angola iherutse gutangaza ko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Félix Tshisekedi i Luanda, hazategurwa ibiganiro bizahuza Leta ya Congo n’umutwe wa M23. Ibyo biganiro biteganyijwe […]

Continue Reading

Ba Jenerali barezwe guhunga urugamba ubwo M23 yasatiraga Goma

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwatangiye kuburanisha abasirikare n’abapolisi bakuru batanu bashinjwa guhunga urugamba ubwo umutwe wa M23 wagotaga umujyi wa Goma. Aba basirikare bakuru bari abayobozi mu ngabo za FARDC ndetse no muri polisi ya Kivu ya Ruguru, bakaba baregwa uburangare no guta inshingano zabo z’ubuyobozi mu gihe […]

Continue Reading

Menya abayobozi 12 mu Rwanda bemerewe kurindwa n’abajepe

Mu Rwanda, abasirikare ba Republican Guard, bazwi nk’abajepe, ni itsinda ridasanzwe mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) rishinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abanyacyubahiro bagenwe n’amategeko. Nubwo benshi babafata nk’abasirikare bashinzwe umutekano wa Perezida wa Repubulika gusa, inshingano zabo zirimo no kurinda abandi bayobozi bakomeye. Ibi bikorwa byabo bishimangirwa n’Iteka rya Perezida No 33/01 ryo ku […]

Continue Reading

Perezida KAGAME agiye kuganira n’abatuye Umujyi wa Kigali

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, agiye kuganira n’abaturage b’Umujyi wa Kigali mu nama yateguwe n’ubuyobozi bw’uyu mujyi. Ibi biganiro biteganyijwe ku cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, bikazabera muri BK Arena. Ubusanzwe byari byarateganyirijwe kubera i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ariko byimuriwe muri BK Arena kubera impamvu z’ikirere. Uru ruzinduko ni rwo rwa mbere […]

Continue Reading

REG yasobanuye imvano y’ibura ry’umuriro rya hato na hato

Ikigo gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) cyatangaje ko ibura ry’umuriro ryagaragaye mu bice bitandukanye by’igihugu ku wa 10 na 12 Werurwe 2025 ryatewe n’ubujura bwakorewe ku bikorwaremezo by’umuyoboro munini w’amashanyarazi uhuza u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi. Mu itangazo REG yasohoye kuri uyu wa Kane, iki kigo cyavuze ko ibura ry’umuriro ryagaragaye mu Rwanda no mu bindi […]

Continue Reading

Inama ya SADC yanzuye ko Ingabo zayo zari muri Congo zigomba gutaha

Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SADC) bashyize iherezo ku butumwa bw’ingabo zabo zari zimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Izi ngabo zari zaroherejwe mu butumwa bw’amahoro kuva ku wa 15 Ukuboza 2023. Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya SADC yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo, yitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu, ba Minisitiri w’Intebe na […]

Continue Reading

M23 yafashe ikirwa cy’Idjwi

Abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bigaruriye ikirwa cy’Idjwi, icya mbere kinini muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), giherereye mu kiyaga cya Kivu. Iki kirwa gituwe n’Abanye-Congo barimo benshi bavuga Ikinyarwanda. Iki kirwa kiri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, gifite uburebure bwa kilometero 70 n’ubuso bwa kilometero kare 340. Giherereye ku ntera ya kilometero 70 uvuye […]

Continue Reading

Gen Makenga Yakomoje kuri Perezida Tshisekedi Wemeye Imishyikirano

Jenerali Sultan Makenga, umuyobozi w’Ingabo za M23, yatangaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, wemeye kugirana ibiganiro na M23, ari umuntu udakunda igihugu ahubwo ari igisambo. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Alain Destexhe, wahoze ari senateri mu Bubiligi akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka, wari umaze iminsi asura […]

Continue Reading

RDC: Abakinnyi 25 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Ubwato bwari butwaye abakinnyi b’umupira w’amaguru bwarohamiye mu Mugezi wa Kwa uherereye mu Ntara ya Maï-Ndombe muri Repubulika Iharanira Demorakasi ya Congo, 25 barapfa. Umuvugizi w’Intara ya Maï-Ndombe yabereyemo iyi mpanuka, Alexis Mputu, yatangaje ko iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 10 Werurwe 2025. Yavuze ko abakinnyi bari bavuye gukina mu Mujyi wa […]

Continue Reading

Dore ibyo uri ku mwanya wa Ministiri w’Intebe w’u Rwanda agenerwa kugira ngo akore inshingano ze neza

Ni kenshi abantu bibaza ibyo abayobozi bakuru b’igihugu bemererwa n’amategeko kugira ngo bakore inshingano zabo neza. Muri iyi nkuru, turagaruka ku byemewe ku mwanya wa Ministiri w’Intebe w’u Rwanda. Umushahara: Ministiri w’Intebe w’u Rwanda agenerwa umushahara mbumbe w’umurimo ungana na miliyoni 4,346,156 Frw buri kwezi. Inzu yo kubamo: Ahabwa inzu ifite ibyangombwa byose nkenerwa. Imodoka […]

Continue Reading

Umunsi Tshisekedi azaganiriraho na M23 wamenyekanye

Guverinoma ya Angola yatangaje ko kuwa kabiri w’icyumweru gitaha tariki 18 Werurwe 2025 ari bwo Inyeshyamba za M23 zizagirana ibiganiro ‘bitaziguye’ n’uruhande rwa leta ya Congo. Ntabwo leta ya Congo irabivugaho bitomoye ko yiteguye kuganira n’uyu mutwe wa M23 wigaruriye ibice binini bya Kivu zombi mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Ibiro bya Perezida wa Angola, byatangaje […]

Continue Reading