Cardinal Ambongo wa RDC ari mu 10 bahabwa amahirwe yo kuba Papa mushya wa Kiliziya Gatolika

Umushumba wa Diyosezi ya Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, ari mu ba Karidinali 10 bahabwa amahirwe menshi yo kuvamo Papa mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, mu matora ateganyijwe ku wa 7 Gicurasi 2025. Ayo matora araba nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, witabye Imana mu kwezi gushize, akaba yarasize intebe y’ubuyobozi bwa Kiliziya ku rwego rw’Isi […]

Continue Reading

Abasirikare ba FARDC bari baraheze i Goma bagejejwe i Kinshasa nyuma yo gutsindwa na M23

Ku wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2025, icyiciro cya mbere cy’abasirikare n’abapolisi bagera ku 130 bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bageze i Kinshasa nyuma yo kumara amezi barahungiye mu kigo cya MONUSCO i Goma, ahatewe n’umutwe wa M23. Aba basirikare basize umujyi wa Goma mu kwezi kwa Mutarama 2025, […]

Continue Reading

Perezida Kagame yakiriye Gén. Doumbouya wa Guinée Conakry mu rwuri rwe i Bugesera

Ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Perezida w’inzibacyuho wa Guinée Conakry, Général de Brigade Mamadou Doumbouya, n’umugore we Lauriane Doumbouya, mu rwuri rwe ruherereye i Kibugabuga, mu Karere ka Bugesera. Uru ruzinduko rubaye urwa gatatu Gén. Doumbouya agiriye mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe, rugamije […]

Continue Reading

Amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC azasinyirwa imbere ya Trump muri Kamena

U Rwanda, RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byemeranyije ko amasezerano y’amahoro azasinywa muri Kamena, mu muhango uzabera muri White House imbere ya Perezida Trump, aho byitezwe ko azashyirwaho umukono na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi. Kuri uwo munsi hazasinywa ayo masezerano y’amahoro, byitezwe ko hazahita hanasinywa […]

Continue Reading

Imirwano ikaze hagati ya FARDC na Wazalendo yashegeshe umujyi wa Uvira

Umutekano muke wongeye kuvuza ubuhuha mu mujyi wa Uvira nyuma y’imirwano yadutse hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’urubyiruko rwitwaje intwaro ruzwi nka Wazalendo, basanzwe bafatanyije urugamba rwo kurwanya M23. Iyi mirwano yatangiye ku wa Kane tariki ya 1 Gicurasi 2025, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, itangirira mu gace ka Kasenga igakwira vuba mu […]

Continue Reading

Ubushomeri bukomeje kuba ikibazo gikomeye mu Rwanda: Abanyarwanda barenga miliyoni nta kazi bafite

Mu gihe u Rwanda rwiyemeje kugera ku ntego yo kugabanya ubushomeri bukava kuri 17,2% muri 2023 bukagera kuri 7% mu 2035 na 5% mu 2050, imibare igaragaza ko inzira igikomeye. Kugira akazi mu Rwanda bisigaye bifatwa nk’amahirwe akomeye, kuko ugafite akazi aba azi neza ko kukabura bishobora kumugora kongera kukabona. Mu Rwanda, abari mu kigero […]

Continue Reading

Perezida Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda umugambi wo gutera u Burundi

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yongeye gushinja u Rwanda kuba rufite umugambi wo gutera igihugu cye, avuga ko hari ibimenyetso bifatika birimo no kuba rukomeje gukorana n’abantu bahunze u Burundi nyuma yo kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi mu 2015. Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Itangazamakuru mpuzamahanga France 24, cyibanze ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa […]

Continue Reading

Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’ingabo za RDC ikomeje guca ibintu muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano ikaze hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ikomeje kwibasira intara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu duce twa Walungu, Kabare na Kalehe. Nk’uko byatangajwe na Radio Okapi, kuva mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025, mu misozi yo muri sheferi ya […]

Continue Reading

Ijwi ryabo ryumvikanye: Amande y’abamotari yagabanutse bikomeye

Abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari bagiye guhumeka ku buryo bushya nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda igabanyije amande yacibwaga abatwaye nabi, by’umwihariko bo. Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, yatangaje ko amande yacibwaga abamotari agiye kugabanywa ku kigero kigaragara, aho yatanze urugero ko ahahoze hacibwa 25,000 Frw, ubu hazajya hacibwa 10,000 Frw […]

Continue Reading

Muyaya yavuze impamvu Tshisekedi yavuye ku izima, akemera ibiganiro na M23

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yagaragaje ko impinduka zagiye ziba ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo ari zo zatumye Perezida Félix Tshisekedi ava ku izima, akemera kuganira n’ihuriro AFC/M23. Mbere y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bafata Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025, Tshisekedi yavuze inshuro nyinshi […]

Continue Reading

Abasirikare ba FARDC n’abapolisi bahungiye kuri MONUSCO batangiye koherezwa i Kinshasa

Amagana y’abasirikare n’abapolisi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bari bamaze amezi bidegembya mu kigo cya MONUSCO giherereye i Goma, batangiye kuhavanwa boherezwa mu murwa mukuru Kinshasa. Ni igikorwa cyatangiye ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025, nyuma y’uko aba barwanyi bahungiye kuri MONUSCO mu mpera za Mutarama uyu mwaka, ubwo M23 yafataga […]

Continue Reading