Abasikare 3 b’u Rwanda biciwe muri Mozambique, 6 barakomereka

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare batatu bari mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, bishwe baguye mu gico batezwe, abandi batandatu barakomereka mu gihe ku ruhande rw’umwanzi, benshi bahasize ubuzima. Iki gitero cyabaye ku wa 3 Gicurasi mu Ntara ya Cabo Delgado, mu ishyamba ry’inzitane ryitwa Katupa. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, […]

Continue Reading

Corneille Nangaa yavuze ko Abanye Congo bose ari abanyamuryango b’Ihuriro AFC/M23

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko Abanye-Congo bose ari abanyamuryango baryo. Mu kiganiro n’umunyamakuru wigenga Steve Wembi, Nangaa yagize ati “Abanye-Congo bose ni abanyamuryango ba AFC/M23 rwose. Impinduramatwara irakomeje, uyu munsi nta Munye-Congo utadutegereje. Kuva muri Mbuji-Mayi kugera i Lubumbashi. Za Kisangani, ahantu hose baradugereje.” […]

Continue Reading

Yasutse amarira mu rukiko Turahirwa Moses yashinjwe gucuruza urumogi

Umuyobozi n’uwashinze inzu y’imideli ya Moshions, Turahirwa Moses, ari gukurikiranywe n’ubutabera ku byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, birimo gukoresha no gucuruza urumogi, nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha ku wa Kabiri, tariki ya 1 Gicurasi 2025, ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Mu iburanisha ryabereye mu rukiko, Turahirwa yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko ubwo yafatwaga yatanze ku […]

Continue Reading

Rutshuru: Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na Wazalendo

Imirwano ikaze yongeye kubura ku wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025 mu duce twa Tongo na Kabizo, muri Sheferi ya Bwito, mu Territwari ya Rutshuru, hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo ba CMC/FDP. Mu minsi mike ishize, ibi bice byabaye indiri y’imirwano ihoraho, aho abarwanyi bombi bakomeje gushyamirana mu duce turimo Lubwe Sud, […]

Continue Reading

Rubavu: Umukwikwi wigeze guhagararira Akarere mu Kwibuka yongeye gufungwa

Mbarushimana Jean Claude, umukozi ushinzwe gutekera abanyeshuri (umukwikwi) muri College Inyemeramihigo, yongeye gutabwa muri yombi, aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15. Ubu ni ubwa kabiri uyu mugabo afunzwe, kuko mu 2022 yari yarigeze gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeanette, Mbarushimana […]

Continue Reading

AFC/M23 mu biganiro by’amahoro na Leta ya RDC muri Qatar

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryasubiye mu biganiro by’amahoro bimaze iminsi birimo kubera muri Qatar, nyuma y’igihe kirenga ukwezi bigahagarara. Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, yageze muri iki gihugu mu mpera z’icyumweru gishize ari kumwe n’itsinda ry’abahagarariye iryo huriro, bagasanga abahagarariye Leta ya RDC bari bamazeyo iminsi ibiri. […]

Continue Reading

Yafatiwe ikindi cyemezo umukire utunze imodoka 25, ibibanza 120, n’inzu 200 i Kigali

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwategetse ko Niyitegeka Eliezer, umugabo uzwi mu bijyanye no kwigisha gutwara ibinyabiziga, akurikiranwa afunzwe by’agateganyo ku byaha birimo kunyereza imisoro, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ubujurire bw’Ubushinjacyaha, bwari bwatanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, rwari rwemereye Eliezer gukurikiranwa adafunzwe, rukanategeka ko imitungo […]

Continue Reading

Ibyo wamenya ku misoro mishya yitezwemo miliyari 300 Frw mu myaka itanu

Guverinoma y’u Rwanda iheruka kwemeza amategeko y’imisoro n’amahoro izagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda. Ni imisoro yitezweho kwinjiza miliyari 300 Frw mu kigega cya leta mu myaka itanu iri imbere. Ni imisoro yagenwe mu byiciro bitandukanye birimo icyo kongera imisoro yari isanzweho no gushyiraho imishya. Ni gahunda igamije kongera […]

Continue Reading

U Rwanda rwacyuye Abanyarwanda 10 bacurujwe muri Myanmar, abandi 5 baracyarwana n’inzira yo gutaha

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yacyuye Abanyarwanda 10 bari barajyanywe ku buryo butemewe muri Myanmar, aho bakoreshwaga imirimo y’agahato n’ibikorwa by’ubutekamutwe bifashisha ikoranabuhanga. Ni mu gihe abandi 5 bakiri muri icyo gihugu, ariko hakaba hari gukorwa ibishoboka byose ngo na bo batahuke. Iyi nkuru yatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije ku rubuga […]

Continue Reading

Umunyarwanda yavumbuye indwara nshya yo mu mutwe yibasira abari mu rushako

Dr Celestin Mutuyimana usanzwe ari umuganga uvura indwara zo mu mutwe cyane cyane izibasira imitekerereze n’amarangamutima akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Zurich mu Busuwisi, yavumbuye indwara nshya yibasira abari mu rushako rutameze neza cyane cyane ab’igitsina gore. Ni indwara yise ‘Relationship Disappointment Stress Syndrome’, iterwa n’intimba abantu bagira nyuma yo kutabona ibisa n’ibitangaza bari biteze […]

Continue Reading

M23 yigaruriye umujyi wa Lunyasenge, FARDC ivuga ko igiye kwihorera

Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye umujyi wa Lunyasenge, uherereye muri Gurupoma ya Musindi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko byemejwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu itangazo ryasohowe ku wa Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025. Iki gikorwa kibaye nyuma y’uko ku wa 2 Gicurasi, M23 igabye igitero ku nkengero z’Ikiyaga […]

Continue Reading