U Rwanda rugiye gufungura ibitaro 10 bya Kaminuza mu Ntara

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda rugenda rutera imbere ku muvuduko ushimishije, aho ubu igihugu gifite ibigo nderabuzima birenga 500 n’ibitaro bisaga 50. Ubu noneho hagiye gutangizwa ibindi bitaro 10 bya Kaminuza hirya no hino mu Ntara. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yasobanuye ko ubuvuzi mu […]

Continue Reading

Minisitiri Gasore yasobanuye impamvu y’izamuka ry’ibiciro bya Lisansi na Mazutu

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko ibiciro bishya bya Lisansi na mazutu byazamutse ugereranyije n’amezi abiri ashize bitewe n’uko hatangiye gushyirwa mu bikorwa ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yagennye imisoro mishya irimo n’inyongeragaciro ku bikomoka kuri peteroli. Ku wa 1 Nyakanga 2025 ni bwo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya […]

Continue Reading

Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira i Washington

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald J. Trump yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, abatumira mu nama izabahuriza i Washington DC. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yemeje ko ayo mabaruwa yohererejwe Abakuru b’Ibihugu bombi nyuma yo gushyira […]

Continue Reading

Menya ibisabwa ngo umuntu atunge imbunda yo kwitabara mu Rwanda

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu yasohoye iteka rya Minisitiri rigaragaza amabwiriza mashya agenga imikoreshereze, itumizwa, itangwa n’icuruzwa ry’imbunda zitagenewe kwica zishobora gukoreshwa mu kwitabara. Intwaro zitagenewe kwica (Non-lethal guns) ni imbunda zishobora gukoreshwa nko mu gihe cyo guhosha imyigaragambyo cyangwa mu gihe cyo kwitabara hagamijwe guca intege aho kwica nubwo zikoreshejwe nabi zishobora kwica. Ni […]

Continue Reading

U Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bitekanye muri Afurika mu 2025

Rwanda rwongeye kwigaragaza nk’igihugu gifite umutekano usesuye ku mugabane wa Afurika, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bushya bwa Numbeo bwasohowe hagati mu mwaka wa 2025. Ku rwego rwa Afurika, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere, naho ku rwego rw’Isi ruza ku mwanya wa 23, rufite amanota 73.6 ku gipimo cy’umutekano. Raporo ya Numbeo igaragaza ko kugira […]

Continue Reading

Nduhungirehe yasobanuye ibyabereye i Washington

Ubwo yakiraga ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC, Perezida Donald Trump yagarutse ku mpamvu amasezerano y’amahoro yasinywe ari intambwe ikomeye, avuga ko ibihugu byombi bikwiriye gushyira iherezo ku mwuka mubi umaze igihe. Ati “Urabizi, barwanye imyaka myinshi. Kandi hakoreshwaga n’imihoro. Ni ubugome bukomeye. Ku nshuro ya mbere mu myaka myinshi, bagiye kugira amahoro, […]

Continue Reading

Abarundi bahungiye mu Bubiligi bagiye gushinga umutwe witwaje intwaro

Abanyapolitiki b’Abarundi baba mu Bubiligi batangaje ko bagiye kurwanya ubutegetsi bw’u Burundi bakoresheje intwaro, mu kwamagana imigendekere y’amatora y’abadepite n’inzego z’ibanze yabaye muri Kamena 2025. Abiyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye ni Cfor-Arusha riharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha, CN Ingeri ya Rugamba na MAP Burundi Buhire. Frédéric Bamvuginyumvira wabaye Visi Perezida w’u Burundi […]

Continue Reading

RGB yashyizeho uburyo bushya bwo kwaka ibyangombwa ku miryango ishingiye ku myemerere

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, rwashyizeho uburyo bushya bwo kwaka ibyangombwa ku miryango ishingiye ku myemerere hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gukomeza kunoza gahunda y’igihugu y’imiyoborere myiza n’imitangire ya serivisi inoze. Kuri ubu serivisi zo kwaka ibyangombwa nk’ibyo gufungura ishami cyangwa kugira imikoranire n’indi miryango, zishobora gusangwa ku rubuga rwa Irembo, aho ushobora kohereza ibyangongwa usabwa ndetse […]

Continue Reading

RIB yataye muri yombi barindwi bagurishaga ubutaka butari ubwabo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwagaragaje abagabo bane n’abagore batatu rwataye muri yombi, bari bamaze iminsi mu bikorwa byo kugurisha ubutaka mu buryo butemewe. RIB yatangaje ko muri aba bantu barindwi harimo noteri wigenga, umu-agent w’Irembo n’umukomisiyoneri w’ubutaka. Aya makuru yatahuwe n’umwe mu bo bagurishije ubutaka wasabye icyangombwa cyo kubaka agasanga ntibukiri mu mazina ye. Uyu […]

Continue Reading

Tshisekedi yavuze ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko amasezerano y’amahoro iki Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda i Washington, ari intambwe itanga icyizere ku muti w’ibibazo biri mu burasirazuba bw’Igihugu ayoboye. Tshisekedi yabitangaje mu ijambo yageneye Abanyekongo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kamena 2025 mu kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’Igihugu cye y’imyaka 65, aho […]

Continue Reading

Perezida Kagame yakiriye Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yarikiriye Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria bagarana ku ngingo zitandukanye. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku bibazo bihari mu Karere ndetse n’izindi ngingo zitandukanye zifite akamaro ku rwego rwa Afurika n’Isi yose. Ubutumwa buri kuri X y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu bukomeza bugira buti: “Aba bayobozi bombi […]

Continue Reading