Abasirikare bagera kuri 200 bateye urugo rwa Kabila

Abasirikare benshi bo mu mutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru (GR) bateye urugo rwa Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruherereye i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga. Aba basirikare bari batwawe mu modoka za ‘Jeeps’ n’amakamyo ya gisirikare bageze mu rugo rwa Kabila mu gace ka Kashamata mu ijoro ryo ku wa 14 […]

Continue Reading

Musanze: Inzoga z’inkorano zitwa Nzogejo na Rukwirumwe ziri ku rikoroza

Bamwe mu baturage batuye muri santere y’ubucuruzi ya Gasyata, iherereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’inzoga z’inkorano zirimo izitwa Rukwirumwe na Nzogejo, aho bakomeje kugaragaza impungenge ku ngaruka zazo zirimo amakimbirane yo mu miryango no guhungabanya umutekano rusange. Aba baturage bavuga ko izi nzoga, zengwa mu buryo budakurikije amabwiriza […]

Continue Reading

Nyamagabe: Ari gukorera ikizamini cya leta kuri polisi nyuma yo gushaka gutera umuntu icyuma

Umunyeshuri w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, yafatanywe icyuma ku ishuri ahari kubera ibizamini bya leta, avuga ko ikizamini nikirangira ahita agitera umuntu. Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 15 Nyakanga 2025, aho amakuru akomeza avuga ko bikimenyekana inzego z’umutekano zari […]

Continue Reading

Kigali: Inzu 12 zirimo iy’amagorofa 24 zubatswe zidakorewe ubugenzuzi

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije bagaragaje ko Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakozwe hagati y’umwaka wa 2021 na 2024, yerekenye inzu 12 zigeretse harimo n’iy’amagorofa 24 zubatswe zidakorewe ubugenzuzi kuri fondasiyo. Babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2025, ubwo iyo Komisiyo yaganiraga n’Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (NLA). […]

Continue Reading

RDB mu iperereza ku birego bya serivisi mbi muri Hoteli Château Le Marara

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangiye iperereza ku birego by’imitangire mibi ya serivisi, bivugwa muri hoteli Château Le Marara iherereye mu Karere ka Karongi. Ibyo birego byatanzwe ku wa Mbere, tariki ya 14 Nyakanga, n’abakiriya bitabiriye ubukwe bwabereye kuri iyo hoteli iri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Ni ibirego bagejeje ku buyobozi bw’iyo hoteli bijyanye […]

Continue Reading

Ingabire Victoire yaburanye ahakana ibyaha aregwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha Ingabire Victoire Umuhoza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha 6 akurikiranyweho birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda. Ni ibyaha yatangiye aburana avuga ko atabyemera. Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa mu ruhame kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nyakanga 2025. Me Gatera Gashabana […]

Continue Reading

Hoteli Château le Marara yabaye iciro ry’imigani kubera serivise mbi

Hoteli Château le Marara iherereye mu Karere ka Karongi, ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ivugwaho gutanga serivisi zitari ku rwego rwifuzwaga mu bukwe bw’abageni Uwera Bonnette na Shadadi Musemakweri. Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir, Miss Rwanda 2020 […]

Continue Reading

REB yatangaje impinduka igihe cyo gutangira amasomo cyahindutse, guhuza amasomo, kwiga ingunga ebyiri

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), rwatangaje amavugurura mashya mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye azatangira kubahirizwa umwaka utaha w’amashuri 2025/2026, harimo ko abanyeshuri bazajya batangira amasomo saa mbiri za mu gitondo kandi bakiga ingunga ebyiri. Dr Mutezigaju Flora, Umuyobozi Mukuru Wungirije muri REB, yavuze ko amavugurura mashya arimo gukorwa mu burezi, ashingiye ku bushakashatsi […]

Continue Reading

Agahimbazamusyi k’abaganga kagiye kujya gatangirwa rimwe n’umushahara

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iri kuvugutira umuti ikibazo cy’agahimbazamusyi kagenerwa abaganga gatinda kubageraho, ku buryo kazajya gatangirwa rimwe n’umushahara kandi kakishyurwa na Leta kose. Byagarutsweho ku wa 14 Nyakanga 2025, ubwo Minisiteri y’Ubuzima yisobanuraga ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024. Visi Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana […]

Continue Reading

Babiri barashwe nyuma yo kurwanya abashinzwe umutekano wa Nyungwe

Bigirimana Egide wari usanzwe ari umujyanama w’ubuzima mu Mudugugudu wa Nganzo Akagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruhambuga, yarashwe n’abashinzwe kurinda Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ubwo we na bagenzi be bari bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Ibi byabaye Saa Kumi za mu gitondo ku wa 14 Nyakanga 2025, muri Pariki ya Nyungwe […]

Continue Reading

RIB yafunze umukozi ushinzwe ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali ukekwaho iyezandonke

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Ingabire Clement, umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi (Senior Civil Engineer) mu Mujyi wa Kigali ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’iyezandonke hashingiwe ku iperereza yari amaze iminsi akorwaho. RIB yatangaje ko ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge ndetse dosiye ye yoherejwe mu […]

Continue Reading