Kamonyi: Site ikosorerwaho ibizamini bya Leta yafashwe n’inkongi y’umuriro

Inkongi y’umuriro yafashe zimwe mu nyubako z’ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Marie Adélaide rya Gihara, riri kwifashishwa nka site yo gukosoreraho ibizamini bya Leta byo mu mashuri yisumbuye, ku bw’amahirwe ihoshwa itarangiza ibintu byinshi, ndetse itanageze ahabikwa ibizamini. Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025, mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Gihara, Umurenge […]

Continue Reading

Perezida Kagame yavuze kuri Dr. Ngirente Edouard wasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye byimazeyo Dr. Ngirente Edouard wasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yari amazeho imyaka umunani, ashimangira ko bakoranye neza cyane. Dr. Ngirente ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe mushya Dr. Nsengiyumva Justin n’abagize Guverinoma nshya, Perezida Kagame akaba yamushimiye imbonankubone. Yagize ati: […]

Continue Reading

Icyizere ngiriwe ntikizaraza amasinde- Minisitiri w’Intebe mushya

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yavuze ko icyizere yagiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kitazaraza amasinde,azakorana ubwitange. Ni ubutumwa bukubiye mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ubwo yarahiriraga kuba Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025. Yabanje gushimira Perezida Paul Kagame icyizere yamugiriye, kandi avuga ko icyo cyizere kitazaraza amasinde. Yagize ati: […]

Continue Reading

Abadepite bemeje itegeko rikemura amakimbirane mu bwubatsi n’ibidukikije

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigenga imirimo y’ubuhanga mu guhanga inyubako, iy’ubuhanga mu by’ubwubatsi n’iy’ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi. Kimwe mu byo ryitezweho harimo gufasha gushyiraho ihuriro ry’abanyamwuga mu bwubatsi n’abahanga mu kubungabunga ibidukikije hagamijwe gukemura amakimbirane cyangwa ukutumvikana hagati yabo byajyaga bigaragara mu gihe cyo kubaka ibikorwa […]

Continue Reading

Urukiko rugiye gutangira kuburanisha Joseph Kabila

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu wa Gatanu, i Kinshasa , ruratangira kuburanisha urubanza rwa Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika ndetse na Senateri ubuzima bwe bwose. Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’urukiko, Umushinjacyaha Mukuru wa gisirikare amukurikiranyeho ibyaha bikomeye birimo Ubugambanyi, gushaka kwigarurira igihugu binyuze mu mvururu,Ibyaha bihungabanya amahoro n’umutekano w’abantu,ubwicanyi,gufata ku ngufu abagore,gukorera […]

Continue Reading

Muhanga: Ubuyobozi bwafunze inyubako y’Ubucuruzi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwafunze Inyubako y’Ubucuruzi iri mu mujyi rwa gati, kayiziza Umwanda ukabije uyigaragaramo. Inyubako y’Ubucuruzi bitiriye Nyirayo Jacques, iherereye mu mahuriro y’umuhanda uri imbere ya Banki y’Umujyi wa Kigali(BK). Umuyobozi wungurije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bakoze amagenzura abiri basanga muri […]

Continue Reading

Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya n’abayobozi bakuru

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 24 Nyakanga 2025, Perezida  wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi Bayobozi Bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda. Abo bayobozi bashyizweho mu buryo bukurikira: I. Abaminisitiri 1- Madamu Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika. 2- Madamu […]

Continue Reading

Perezida Kagame yakiriye Dr. Nsengiyumva yagize Minisitiri w’Intebe

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Dr. Justin Nsengiyumva yaraye agize Minisitiri w’Intebe, bagirana ibiganiro byibanze ku kujya inama ndetse no guhuza iby’ibikorwa by’ingenzi u Rwanda rushyize imbere. Ku wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga, ni bwo Perezida Kagame yagize Dr. Nsengiyumva Justin Minisitiri w’Intebe asimbuye Dr Ngirente Edouard wahawe izo […]

Continue Reading

U Rwanda na RDC byemeranyijwe gucyura impunzi

Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, byahuriye mu nama igamije gusuzumira hamwe gahunda yo gufasha Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda ndetse n’iz’Abanyarwanda ziri muri Congo, zikaba zishaka gutaha ku bushake. Itangazo rihuriweho ry’ibyigiwe muri iyo nama ryasinyiwe i Addis Ababa muri Ethiopia, kuri uyu wa […]

Continue Reading

U Burusiya na Ukraine bisimburanye mu bitero bya drone nyuma y’ibiganiro by’agateganyo by’amahoro

Ibitero bya drone byakozwe na Moscow na Kyiv byahitanye abantu babiri mu Burusiya n’abandi batatu muri Ukraine, amasaha make nyuma y’isozwa ry’inama ya gatatu y’ibiganiro bigamije agahenge yabereye i Istanbul. Abantu batatu babonetse bapfuye mu bisigazwa by’inzu nyuma y’igitero mu gace ka Kharkiv, mu burasirazuba bwa Ukraine, abandi barakomereka mu mijyi ya Cherkasy na Zaporizhzhia. […]

Continue Reading

Muhizi wareze BNR kuri Perezida Kagame yabaye Umwere

Urukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza rwagize umwere Muhizi Anathole wamenyekanye arega BNR kuri Perezida Paul Kagame aho yarikumwe muri dosiye imwe na Me Katisiga Rusobanuka Emile nawe wagizwe umwere. Isomwa ry’urubanza rya bereye mu ruhame, risomwa n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko. Muri urwo rubanza, ubushinjacyaha ntibwari buhagarariwe, ndetse n’abaregwa ntibari bahari. Perezida w’inteko iburanisha yabanje kubwira […]

Continue Reading