Umugore wa Perezida wa Turikiya yise Gaza irimbi ry’abana

Umugore wa Perezida wa Turikiya Emine Erdoğan, yagaragaje akababaro aterwa n’abana bapfira mu ntambara ya Isiraheli na Palestine, avuga ko Gaza yahindutse nk’irimbi ry’abana. Yasabye umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Melania Trump, kubagaragariza ubumuntu. Mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Turikiya yandikiwe Melania Trump ku wa 23 Kamena 2025, Madamu […]

Continue Reading

Musanze: Gutunganya ahagenewe imiturire byongereye agaciro ubutaka bwabo

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kadahenda, Akagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, bishimira ko gutunganya ahagenewe imiturire bizwi nko ‘gukata site’ byongereye agaciro ubutaka bwabo ubutaka butagezaga ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 kuri ubu busigaye bufite agaciro ka miliyoni zisaga 10. Umurenge wa Kimonyi ni umwe mu Mirenge ikomeje kwagukiramo Umujyi […]

Continue Reading

Umuhanda Sonatube-Kicukiro Center mu masaha y’umugoroba uraba ufunze

Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko ku wa 24 Kanama 2025 guhera Saa Cyenda kugeza Saa Kumi n’Imwe z’igicamunsi umuhanda Sonatube -Kicukiro Center uraba ufunze. Igice kiraba gifunze ni ikiri hagati ya Simba Supermarket no ku Kiraro cya Kicukiro Center. RNP yatanganje ko uyu muhanda uza kuba ukorerwamo imyitozo yo kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera […]

Continue Reading

Burera: Basiragiye imyaka 3 bishyuza ingurane z’ibyangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi

Abaturage bo mu Mirenge ya Rugengabari na Nemba mu Karere ka Burera, by’umwihariko abo mu tugari twa Nyanamo, Rukandabyuma, Kiribata na Mucaca, bamaze imyaka itatu basiragira bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi wubatswe muri ako gace mu mwaka wa 2022. Hari bamwe bavuga ko bamaze kwishyurwa, abandi bakavuga ko batarahabwa na make, nyamara imitungo yabo […]

Continue Reading

Mozambique yashimiye u Rwanda kuba umufatanyabikorwa mwiza

U Rwanda rwashimiwe kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Mozambique binyuze mu bufatanye butanga umusaruro ibihugu byombi bifitanye mu bya gisirikare ndetse no mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Byagarutsweho na  Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique Maj. Gen. Cristóvão Artur Chume, washinangiye ko abaturage ba Mozambique bakomeje kuryoherwa n’umusaruro w’ubufatanye bw’ibihugu byombi by’umwihariko mu guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo […]

Continue Reading

Hagati ya Perezida Museveni na Minisitiri w’Intebe wungirije haratutumba umwuka mubi

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Minisitiri w’Intebe wungirije wa mbere, Rebecca Alitwala Kadaga, bateranye amagambo bapfa ibyemezo bifatirwa abanyamuryango b’ishyaka NRM riri ku butegetsi. Kadaga w’imyaka 69 yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kuva mu 2011 kugeza mu 2021 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe wungirije wa mbere. Ubu ari kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida wa […]

Continue Reading

RDC: Imitwe ya Wazalendo yahanganiye muri Walikale

Imitwe yitwaje intwaro iba mu ihuriro Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahanganiye muri teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi mirwano yabereye mu gace ka Nkobe muri gurupoma ya Kisimba tariki ya 20 Kanama 2025, yahanganishije umutwe wa NDC-R na UPR (Union des Patriotes Résistants) nyuma yo gushyamirana. Amakuru […]

Continue Reading

Minisitiri w’Ingabo za Mozambique yasuye u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Gen Maj Cristóvão Artur Chume, ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bakuru b’Ingabo na Polisi, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije gushimangira ubufatanye bw’inzego z’umutekano hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri Chume yaherekejwe na Gen Maj André Rafael Mahunguane, Umugaba w’Ingabo za Mozambique, hamwe na CP Fabião Pedro Nhancololo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ishinzwe […]

Continue Reading

Colonel Nduwantare wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’u Burundi, yiciwe muri Zambia

Colonel Nduwantare Dieudonné wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’u Burundi, yiciwe muri Zambia ku wa 21 Kanama 2025, ubwo yari yasuye abo mu muryango we bahatuye. Col Nduwantare yakoreye mu Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibyaha no ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye, i Bujumbura. Ubwo yageraga muri Zambia, yabanje gusura murumuna we uhamaze […]

Continue Reading

RDC: Guverineri wa Banki Nkuru yatangaje igituma ubukungu bukomeza kudindira

André Wameso uherutse kugirwa Guverineri wa Banki Nkuru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko iterambere ry’iki gihugu ridashoboka mu gihe abaturage badakoresha ifaranga ryacyo. Kubera itakara rikomeye ry’agaciro k’ifaranga rya RDC, abaturage benshi bahisemo kujya bakoresha Amadolari ya Amerika. Kugeza ubu, idolari rikoreshwa n’abagera kuri 90% muri serivisi z’imbere mu gihugu nko kwishyura […]

Continue Reading