Connect with us

Entertainment

Bruce Melodie arashinjwa ubujura

Published

on

Mu kiganiro yagiranye na Chita Magi TV Sunny, ahamya ko yashoye muri iyi ndirimbo agahomba kandi ko ari ibisanzwe mu bucuruzi.

Yahishuye ko amajwi y’iyi ndirimbo (Audio) abarizwa ku mbuga zicururiza umuziki za Bruce Melodie, hakaba handitseho ko indirimbo ari iya Bruce Melodie yakoranye na Sunny, nyamara amashusho yayo akaba agaragaza ko indirimbo ari iya Sunny yakoranye na Bruce Melodie.

Yagize ati “Buriya Bruce Melodie yarampemukiye mu buryo nabitekerejoho nsanga si we, nsanga nta mpamvu yo kumurenganya[…]. Twakoranye indirimbo, byari ubucuruzi, mu bucuruzi urashora ugahomba bibaho.”

Aha Chita yahise abaza Sunny niba koko iyi ndirimbo yaramuhombeye, asubiza abyemeza.

Ati “Yego niko nabivuga.” Yunzemo ati “Urumva indirimbo yarayibye, indirimbo ubundi ni Bruce Melodie ft Sunny (Audio), amashusho ni Sunny ft Bruce (Video), rero harimo amanyanga.”

Sunny yakomeje avuga ko kuba indirimbo ye yaribwe atabishyira kuri Bruce Melodie gusa ahubwo ko ari ibintu nanone ashinja ikipe ye.

Ati “Nimba ari we (Bruce Melodie) Imana izatubwira, nimba ari we cyangwa umwe mu ikipe ye, ntabwo namenya ngo ndabishinja nde, gusa uwabikoze uwo aribwe wese mu ikipe ibisubizo bizagaragara.”

Uyu muhanzikazi yakomeje agaragaza ko nta kibazo afitanye na Bruce Melodie ariko na none atabura kuvuga ko yamuhemukiye kuko agorwa no gusobanurira abantu ko indirimbo ari iye.

Ati “Rero Bruce Melodie nta kibazo mfitanye na we, ariko kuba nyine navuga ko yampemukiye ntabwo nareka kubivuga kubera ko iyo umuntu ambajije indirimbo akareba agasanga zidahuye binsaba gusubiza ibibazo byinshi, icyo cyo nticyabura, ajye amenya ko ahemuka.”

Umuhanzikazi Sunny aricuza kuba yariyambitse ubusa ku karubanda - Kigali  Today

                                         Sunny avuga ko yahemukiwe na Bruce melodie