Umunsi w’amatora mu ikipe ya Barcelona wageze ariko hakomeje kugaragara ihangana rikomeye hagati y’abakandida bahanganiye uyu mwanya aribo Joan Laporta na Victor Font..
Igice kinini cy’ayo makimbirane cyatangiye ubwo Joan Laporta yatangaga ikirego mu nama y’amatora ya Barcelona arega uwo bahanganye Victor Font ku cyaha cyo kwica amategeko y’amatora y’iyi kipe.
Umunsi ubanziriza amatora, nyuma ya byose, utegetswe kuba umunsi wo guceceka aho abakandida babujijwe kwegera abatora Ariko, Font yohereje amabaruwa ku bagize ikipe abasaba kumutora ejo..
Victor font mu kwiregura mu kiganiro yagiranye nigitangazamakuru cyitwa mundo de portivo yagite ati “ubutumwa bwoherejwe ku bayoboke be butari bufite intego yo guhindura amajwi ahubwo ko bwari ukwibutsa gusa ko abanyamuryango kwitabira neza no kwibutsa amakuru ajyanye n’amatora.”


aya matora akaba ateganyijwe kuba kuriki cyumweru kuwa 15 werurwe 2026 , turakomeza kubakurikiranira uko amatora ari bugende……….
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

