Rubavu: Afungiye kwicisha umutego w’igitoki umugore w’umuturanyi

Uzarama w’imyaka 18 y’amavuko afungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kanama mu Karere ka Rubavu, akurikiranyweho kwica Manizabayo Béatrice w’imyaka 43 amukubise umutego w’igitoki (urwego, injagwe, isando) mu mutwe inshuro eshatu. Bivugwa ko Uzarama yivuganye uwo mugore w’umuturanyi ubwo yari amukurikiye agiye kumwaka uwo mutego yari ashinguye ku nsina ye ku bw’urugomo. Umuturage wo […]

Continue Reading

Ambasaderi Ngoga yasabye Loni kutavangira amasezerano y’u Rwanda na RDC

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yasabye ibihugu bigize akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano kwirinda kuvangira iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubwo ibihugu bigize aka kanama byaganiraga ku mutekano mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari ku wa 13 Ukwakira 2025, Ambasaderi Ngoga yavuze ko bigaragara ko […]

Continue Reading

Abivuriza mu bitaro bya CARAES Ndera bageze ku bihumbi 119 mu 2024/2025

Ubuyobozi bw’ibitaro bya CARAES Ndera bwatangaje ko mu mwaka wa 2024/2025 byakiriye abarwayi 119.859, biyongereyeho 17,7% ugereranyije n’umwaka wari wabanje. Ibi bitaro mu 2023 byari byakiriye abarwayi ibihumbi 94, mu mwaka wakurikiyeho wa 2024 barenga ibihumbi 101. Kuri iyi nshuro abarwayi ibi bitaro byakira bariyongereye nk’uko byagaragajwe muri raporo yakozwe kuva muri Nyakanga 2024 kugeza […]

Continue Reading

Abadepite bo muri Kenya bemeje itegeko rigenga ifaranga koranabuhanga

Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yemeje itegeko rigenga amafaranga y’ikoranabuhanga arimo azwi nka ’Cryptocurrency’, mu rwego rwo gukurura ishoramari no gukemura ikibazo cyo kubura amabwiriza ahamye agenga uru rwego. Iri tegeko nirimara kwemezwa n’umukuru w’igihugu, Banki Nkuru ya Kenya izaba ifite inshingano zo kugenzura no gushyiraho amafaranga y’ikoranabuhanga. Ni mu gihe Urwego rw’Isoko ry’Imari n’Imigabane […]

Continue Reading

Amavuriro yose azagezwamo ikoranabuhanga rya ‘E-Ubuzima’ bitarenze 2025

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ikomeje gushyira imbaraga mu kwikaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse uyu mwaka uzarangira amavuriro yose agejejwemo ikoranabuhanga rya E-Ubuzima rizafasha mu kwihutisha itangwa rya serivisi. Mu gihe u Rwanda rwakiriye inama Nyafurika yiga ku ikoranabuhanga ryifashishwa mu Buvuzi, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko u Rwanda rufite gahunda yo kunoza […]

Continue Reading

Perezida Kagame yakiriye abayobozi bo muri AU n’uw’ihuriro mpuzamahanga ry’Inteko zishinga Amategeko

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025, yakiriye abayobozi bo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro mpuzamahanga ry’Inteko zishinga amategeko (IPU), Martin Chungong. Chungong ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Kigali rwatangiye tariki ya 12 Ukwakira. Yabanje kwakirwa na Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Soline, na Senateri Cyitatire Sosthène, ubwo […]

Continue Reading

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia ari mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije kunoza imikoranire isanzweho mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Ni uruzinduko rw’iminsi itandatu Lieutenant General Mamat O.A yatangiriye kuri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda (MINADEF) kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025. Ku Birindiro Bikuru bya MINADEF yakiriwe Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, […]

Continue Reading

Abasenateri b’u Rwanda na Pakistan mu bufatanye mu iterambere

Itsinda ry’ubucuti hagati y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya Pakistan rigizwe n’Abasenateri bagiranye ibiganiro bigamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi. Abasenateri bo muri Pakistan bakiriye neza uru rubuga rwiza rugamije gushimangira umubano mu bukungu no gushyigikira  iterambere rirambye binyuze muri dipolomasi y’Inteko Ishinga Amategeko. Ibihugu byombi bibanye neza, muri Mata 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane […]

Continue Reading

U Rwanda rubona AI nk’iyahangara ibibazo by’ubuzima muri Afurika

U Rwanda rwagaragararije Abaminisitiri b’Ubuzima,Abahanga udushya mu ikoranabuhanga, Abashakashatsi n’Abahanga mu by’ubuvuzi, Abaminisitiri mu nzego zitandukanye n’Abanyepoliki n’abandi bafitye aho bahuriye n’ubuzima ko ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI) ribonwa nk’amahirwe ya Afurika mu guhangana n’ibizabo bimwe na bimwe  byugarije ubuzima. Abaminisitiri b’Ubuzima, abahanga udushya mu ikoranabuhanga, abashakashatsi n’abahanga mu by’ubuvuzi, Abaminisitiri mu nzego zitandukanye n’Abanyepoliki n’abandi […]

Continue Reading

Igisubizo cya Nduhungirehe kuri Tshisekedi wasabye Perezida Kagame gutegeka AFC/M23 guhagarika imirwano

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye Perezida Félix Antoine Tshisekedi, kwemera ko ikibazo cya AFC/M23 kiri mu nshingano ze, aho gusaba Perezida Paul Kagame gutegeka uyu mutwe guhagarika imirwano. Ku wa Kane tariki 9 Ukwakira 2025 ubwo Tshisekedi yari i Bruxelles mu Bubiligi mu nama ya Global Gateway Forum, yumvikanye avuga ko we […]

Continue Reading

Tshisekedi yimye amatwi Kiliziya Gatolika na Angilikani, atoranya abo azaganira na bo

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko adashobora kuganira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe yise ‘intumwa z’abashotoranyi’ kuko ngo abo ntibashobora guharanira inyungu z’igihugu cyabo. Ni igisubizo yatangiye mu kiganiro cyamuhuje n’Abanye-Congo baba mu Bubiligi ku wa 12 Ukwakira 2025, ubwo yabazwaga ku myiteguro y’ibiganiro by’imbere mu gihugu ahamagarirwa gutangiza vuba. Abashumba […]

Continue Reading