Amavuriro yose azagezwamo ikoranabuhanga rya ‘E-Ubuzima’ bitarenze 2025

NEWS

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ikomeje gushyira imbaraga mu kwikaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse uyu mwaka uzarangira amavuriro yose agejejwemo ikoranabuhanga rya E-Ubuzima rizafasha mu kwihutisha itangwa rya serivisi.

Mu gihe u Rwanda rwakiriye inama Nyafurika yiga ku ikoranabuhanga ryifashishwa mu Buvuzi, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko u Rwanda rufite gahunda yo kunoza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri urwo rwego.

Ati “Muribuka kera twajyaga gutonda imirongo kuri banki ariko ubu ngubu umuntu afite banki kuri telefoni ye. No kwa muganga ikintu tumaze iminsi twibaza dushaka gukemura vuba, ni ibijyanye no gutonda imirongo.”

Yakomeje ati “Umuntu wese wagiye kwa muganga arabyibaza, uricara ugategereza ndetse no kwishyura ugategereza, ukaba ugomba no gusubiramo. Ibyo byose bigomba koroha bikaba byagusanga mu rugo cyangwa kuri telefoni yawe. Ushobora kuvugana n’umuganga wawe kuri telefoni cyangwa kwakira rendez-vous utagiye kwa muganga, gutumiza imiti yawe cyangwa ukayandikirwa utagiye kwicara yo n’ibindi nk’ibyo.”

Yavuze ko uyu mwaka uzarangira serivisi z’ubuvuzi zarashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo bwuzuye kuko aho iterambere ry’ikoranabuhanga ryazafasha mu kugira ngo umuntu yoroherwe no kubona serivisi.

Ati “Iyo porogaramu ya E-Ubuzima, turateganya ko buri munyarwanda wese yazaba ayifite mu bafite telefoni zigezweho, abatazifite nabo bagakoresha telefoni isanzwe bagakanda akanyenyeri.”

Yagaragaje ko ibyo byamaze kubakwa kandi ko bitarenze amezi ari hagati y’atatu n’atandatu bizaba byamaze gushyirwa ku murongo ku buryo urwego rw’ubuzima ruzaba rufite ikoranabuhanga ryuzuye.

Iri koranabuhanga rya E-Ubuzima rizaba rikubiyemo uburyo bwo kubika amakuru ajyanye n’ubuzima bw’umuntu ku giti cye guhera agitangira kwivuza kugeza ku munsi ayakenereye.

Mu gihe izaba imaze gutangira gukoreshwa mu gihugu hose, izafasha mu gutuma abivuza biborohera kuko umuganga ashobora kubona uko umurwayi yagiye avurwa mu bihe byabanje, umuti yahawe, ku buryo bishobora gufasha mu kumuvura.

Dr. Nsanzimana yashimangiye ko kuri ubu hari impinduka ikomeye ku Isi mu buvuzi y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano kandi ko izagira uruhare rukomeye mu buvuzi.

Ati “Ubu umuntu umwe ashobora kuba ari ahantu afite imashini agasuzuma abantu benshi cyane, cyangwa ugashyiramo amafoto y’abantu benshi igahita iguha ibisubizo by’abo bantu, abarwayi benshi ukabavurira icya rimwe. Ubu turi kuyikoresha ndetse bizanakomeza.”

Yakomeje ati “AI rero mu buzima iragaragara nk’igisubizo nko muri Afurika twari dufite ikibazo cy’abaganga bake, ni yo mpamvu tugomba kuyitaho. Gusa ishobora kugira ibibazo byayo, ni yo mpamvu politiki ziyigenga zigomba gushyirwaho kugra ngo idakoreshwa nabi. Ishobora gukoreshwa nabi ahubwo ikangiza cyangwa ikaba yadusubiza inyuma.”

Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Prof. Ozonnia Ojielo, yashimye uko u Rwanda rushyize imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, yereka Afurika ko E-Ubuzima izaba igisubizo ku rwego mu gukemura ibibazo mu buvuzi.

Umujyanama Mukuru mu by’Ikoranabuhanga muri Africa CDC, Nsengimana Jean Philbert, yavuze ko u Rwanda rukomeje kuba urugero rwiza ku bihugu by’amahanga aho kuri ubu gahunda rwatangije yo kugira ikigo gikusanyirizwamo amakuru kikanayasesengura ajyanye n’ubuzima iri kugezwa mu bindi bihugu bya Afurika bigera kuri 18.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuzima

Nsengimana Philbert yagaragaje ko ikoranabuhanga n’udushya two mu Rwanda turi kugezwa no mu bindi bihugu

Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Prof. Ozonnia Ojielo, yashimye gahunda ya E-Ubuzima izafasha mu koroshya imitangire ya Serivisi

U Rwanda rwagaragaje ko ikoranabuhanga rikomeje kwimakazwa mu guteza imbere ubuvuzi

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *