Mugisha Bonheur yabonye Ikipe nshya mu gihugu cya Misiri

Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati yugarira, wakiniraga Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia, agiye kwerekeza Al Masry yo mu Misiri atazweho amadolari ya Amerika 450 000. Bonheur ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda beza hagati mu kibuga bugarira, mu mwaka ushize w’imikino yatsinze ibitego bitanu muri Shampiyona ndetse aherutse gutsinda igitego kimwe […]

Continue Reading

Abanya-Kenya bakorera muri Tanzania barasaba Perezida Ruto kugira icyo akora ku ihohotera bari gukorerwa

Abanya-Kenya bakorera muri Tanzania baratabaza Perezida wa Kenya, William Ruto, ngo agire icyo akora nyuma yuko iki gihugu gishyizeho amabwiriza akumira abanyamahanga bakora ubucuruzi buto n’ubuciritse. Ku wa 25 Nyakanga 2025 ni bwo Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi muri Tanzania yashyizeho itegeko rikumira abanyamahanga gukora ubucuruzi buto n’ubuciriritse, bakabuharira Abanyatanzaniya. Ni umwanzuro utaraguye neza abanyamahanga bakorera muri […]

Continue Reading

Gakenke:Hagiye kubakwa inzu y’amateka ku musozi wa Huro ubumbatiye amateka y’Umuganura

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, bwatangaje ko bugiye kurushaho kwita ku musozi wa Huro, ubumbtiye amateka akomeye mu mitegurire y’Umuganura, kuva mu kinyejana cya 16, aho hagiye kubakwa inzu y’amateka ndetse n’imihanda yerekezayo igatunganywa. Ni ibyatangajwe na Meya wa Gakenke, Mukandayisenga Véstine, ubwo yaganirizaga abakozi b’Inteko y’Umuco ndetse n’abanyamakuru, ubwo bari mu gikorwa cyo kuzenguruka ahantu […]

Continue Reading

Umuganura si ugusangira ibyo kurya gusa, Byinshi wamenya kuri uyu muhango wikwije indangagaciro z’umuco nyarwanda

Inteko y’umuco itangaza ko kwizihiza Umunsi w’Umuganura atari ugusangira umutsima gusa ko ahubwo wizihizwa hagamijwe gusangira umutima w’Abanyarwanda, hasigasirwa indangagaciro zibumbatiye umuco w’Abanyarwanda zirimo iyo gukunda igihugu, guharanira ubumwe, ubudaheranwa, kwigira no gukunda umurimo. Buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, Abanyarwanda aho bari hose bahurira mu birori ngarukamwaka by’umunsi w’Umuganura. Muri uyu mwaka […]

Continue Reading

Abagenzacyaha bashya ba RIB basabwe gushyira imbaraga mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abagenzacyaha bashya basoje amahugurwa gushyira imbaraga mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera mu Rwanda Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025, mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’ibanze ku banyeshuri 115 mu Ishuri Rikuru rya Polisi mu Karere ka Musanze (National Police College). Uyu […]

Continue Reading

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na uherutse gutorerwa kuyobora AfDB

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yahuye na Dr Sidi Ould Tah, uherutse gutorerwa kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB. Baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda n’iyi banki, aho impande zombi zakorana mu bihe biri imbere. Dr Sidi Ould Tah azatangira ishingano ze muri Nzeri 2025. Yatowe ku wa 29 Gicurasi 2025 n’Inama […]

Continue Reading

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho wafashe abasirikare benshi b’u Burundi

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko wafashe mpiri abasirikare benshi barimo ab’iki gihugu n’ab’u Burundi. Umuvugizi wa Twirwaneho, Kamasa Ndakize Welcome, ku wa 30 Nyakanga 2025, yatangaje ko kuva mu ntangiriro za Werurwe, ingabo za RDC n’iz’u Burundi zagabye ibitero bitandukanye mu bice bituwe n’Abanyamulenge mu ntara ya […]

Continue Reading

MTN Rwanda yafatiwe ibihano na RURA

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko rwafatiye MTN Rwandacell ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi kubera ibibazo bimaze iminsi bigaragara muri serivisi zayo. Itegeko N°24/2016 ryo ku wa 18/06/2016 rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho rigaragaza ko ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi bishobora kuba ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda, bitandukana […]

Continue Reading

Hagaragajwe impamvu zitera abarimu gusaba kwimurwa aho bakorera

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yagaragaje ishusho rusange y’umwuga w’uburezi mu Rwanda, aho yerekanye ko abarimu benshi bakunze gusaba kuva mu turere tumwe bajya mu tundi. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki z’Uburezi muri MINEDUC, Dr Baguma Rose yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2025, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje MINEDUC n’abarimu bahagarariye abandi. Hagaragajwe […]

Continue Reading

Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda zatangaje ko zizataha ari uko FDLR iranduwe

Impunzi z’Abanye-Congo zimaze imyaka igera kuri 25 ziba mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, zatangaje ko zititeguye gutaha mu gihe ibyatumye zihunga igihugu cyabo byaba bidakemutse. Mu Rwanda habarirwa impunzi zose hamwe zingana 136.713 muri zo izingana na 60,83% ni izituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harimo 207 zageze mu Rwanda hagati ya Mata na […]

Continue Reading

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Nyakanga 2025

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, iyobowe na Perezida Kagame yemeje abahagarariye ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda. Yemeje abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda barimo abahagarariye ibihugu by’Afurika Misiri, Mali, Lesotho na Gambia, ndetse n’ibyo hanze yayo nka Mexico, na Slovakia. – Madamu Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin, ni we wemejwe nka Ambasaderi wa […]

Continue Reading