Kamonyi: Umukobwa w’imyaka 14 yishe umuhungu w’imyaka 16 amuteye icyuma

Umwana w’umuhungu w’imyaka 16 wo mu Karere ka Kamonyi, yapfiriye ku Kigo Nderabuzima cya Remera Rukoma, nyuma yo guterwa icyuma mu gatuza na mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 14 ubwo barimo barwana. Byabaye mu masaha ya saa moya z’ijoro ku 31 Kanama 2025, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye, mu Mudugudu wa […]

Continue Reading

Perezida Kagame yahanuye urubyiruko arusaba kumenya guhangana n’ibibizo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahanuye urubyiruko rw’Afurika arusaba kureka guhunga ibibazo kuko ntaho wajya ku Isi ngo ubure kubihasanga, abasaba kugerageza kubishakira ibisubizo bagatsindwa aho gutsindwa no kugerageza. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Uruhererekane rw’Ibiribwa muri Afurika (AFSF2025). Yavuze ko mu […]

Continue Reading

Nangaa yihanangirije Leta ya RDC ikomeje gushotora AFC/M23

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yihanganirije ingabo z’iki gihugu n’indi mitwe bikomeje kwifatanya mu kugaba ibitero mu bice rigenzura no mu bice bituwe n’abaturage benshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, Nangaa yagaragaje ko ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi budashaka […]

Continue Reading

U Burundi bwohereje abasirikare barenga ibihumbi 10 bo kurimbura Abanyamulenge

Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo yatangaje ko ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 10 zoherejwe mu misozi miremire ya Minembwe n’ibindi bice byegeranye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko ziri mu mugambi wo gutsemba ubwoko bw’Abanyamulenge watangiye mu 2017. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Goma kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, Nyarugabo ukomoka mu […]

Continue Reading

Hashyizweho itegeko risuzuma ingaruka z’imishinga minini ku bidukikije no ku baturage

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho itegeko rya Minisitiri rishya, risaba ko imishinga minini yose izajya ibanza gukorerwa isuzuma ry’ingaruka zayo ku bidukikije no ku mibereho y’abaturage. Iri tegeko ryashyizweho na Minisiteri y’Ibidukikije ku wa 19 Kanama 2025, rikuraho iryo muri 2019 ryarebaga gusa ku ngaruka z’ibidukikije ntiryite ku mibereho y’abaturage. Itegeko rishya risaba ko hazajya hakorwa […]

Continue Reading

Butera Knowless yashimiye umugabo we wizihije isabukuru y’amavuko

Mu gihe Ishimwe Clement yizihiza isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, Butera Knowless ni umwe mu bishimiye uyu munsi wavutseho umugabo we bamaze kubyarana abana batatu. Mu butumwa yageneye umugabo we, Butera Knowless yagize ati “Uyu munsi umuntu udasanzwe akaba ikiremwa gihebuje yavutse. Ni we rukumbi nshobora kwita inshuti magara y’ibihe byose mu […]

Continue Reading

Inkiko z’u Rwanda zaciye imanza 109 192 mu 2024/2025

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba na Perezida w’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda, Mukantaganzwa Domitilla, yatangaje ko mu mwaka ushize w’ubucamanza wa 2024/2025, inkiko z’u Rwanda zaburanishije imanza 109 192 mu manza 182 527 zagombaga kuburanisha. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nzeri 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Umwaka w’Ubucamanza mu Rwanda wa 2025/2026. Agaragaza raporo […]

Continue Reading

Meteo Rwanda yateguje imvura iri hejuru y’isanzwe igwa muri Nzeri

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi kwa Nzeri 2025, hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura yari isanzwe igwa muri uko kwezi. Ni ibikubiye mu nyandiko y’iteganyagihe ry’ukwezi kwa Nzeri, iki kigo cyasohoye. Meteo Rwanda yavuze ko imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 35 na 230, impuzandengo y’isanzwe igwa mu kwezi kwa […]

Continue Reading

Mutamba yagaragaye ku mva ya se wa Tshisekedi mbere yo gucirwa urubanza

Constant Mutamba Tungunga wabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaye ku mva ya se wa Perezida Félix Tshisekedi, Etienne Tshisekedi wa Mulumba, amuha icyubahiro mbere yo gucirwa urubanza kuri uyu wa 1 Nzeri 2025. Yagaragaye ku mugoroba wo ku wa 31 Kanama yambaye imyenda y’umweru ya siporo n’agapfukamunwa, aherekejwe n’abandi bantu. Yageze […]

Continue Reading

Perezida Kagame yazindukiye i Dakar mu nama yiga ku biribwa muri Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru, yageze i Dakar muri Senegal aho yitabiriye Inama y’uyu mwaka yiga ku ruhererekane rw’Ibiribwa muri Afurika. Iyo nama yatangiye kuri uyu wa 31 Kanama ikazageza ku wa 5 Nzeri 2025, yateguwe ku bufatanye na Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, ari na we wahaye ikaze […]

Continue Reading

Madamu Jeannette Kagame yakebuye abashyira imbaraga mu bukwe birengagije gutegura urugo

Madamu Jeannette Kagame yakebuye abajya gushinga urugo bagashyira imbaraga mu gutegura ubukwe birengagije gutegura urugo nyirizina, asaba ko gahunda yo gutegura abagiye kurushinga yarushaho gushyirwamo imbaraga mu kubaka umuryango utekanye. Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho yagenewe abayobozi bakiri bato azwi nka ‘Young Leaders Prayer Breakfast’, yateguwe n’umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship. Madamu Jeannette […]

Continue Reading