Butera Knowless yashimiye umugabo we wizihije isabukuru y’amavuko

Entertainment

Mu gihe Ishimwe Clement yizihiza isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, Butera Knowless ni umwe mu bishimiye uyu munsi wavutseho umugabo we bamaze kubyarana abana batatu.

Mu butumwa yageneye umugabo we, Butera Knowless yagize ati “Uyu munsi umuntu udasanzwe akaba ikiremwa gihebuje yavutse. Ni we rukumbi nshobora kwita inshuti magara y’ibihe byose mu nshuti mfite. Ni we rutare rw’umuryango wacu kandi ni we ubasha kumba iruhande mu ngorane zose.”

“Ni we mukozi w’umurava nzi, akunda kwita ku bandi, ni umunyabwenge kandi arasobanutse. buri munsi tuzi umurava wawe, impano yawe n’ukuntu uhora witaye ku byo ukora.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi rero, ikintu kimwe njyewe n’abakobwa bawe twakora, ni ugushimira Imana. Tukayishimira ubuzima bwawe, imbaraga zawe n’umugisha wo kuba tugufite. Uyu mwaka mushya ukuzanire ibyishimo bidashira, ubuzima butazima, ubutsinzi budashira n’amahoro ahorana nawe. Njyewe n’abakobwa bawe turagukunda kurusha uko amagambo yabisobanura, kurusha yewe n’uko ubuzima ubwabwo bwabigaragaza.”

Ishimwe Clement usanzwe ari Umuyobozi wa KINA Music inabarizwamo Butera Knowless, yashakanye n’uyu muhanzi mu 2016, kugeza ubu bakaba bamaze kubyarana abana batatu b’abakobwa.

KINA Music yashinzwe na Ishimwe Clement imaze kunyuramo abahanzi nka King James, Christopher, Dream Boys, Tom Close n’abandi benshi bagiye bakorana nayo na Butera Knowless, Nel Ngabo, Platini na Zuba Ray bagikorana.

Ishimwe Clement arizihiza isabukuru y’amavuko nyuma y’iminsi mike amuritse album ‘Vibranium’ ya Platini na Nel Ngabo, bakaba barayimurikiye muri Zaria Court ku wa 29 Kanama 2025.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *