Corneille Nangaa yavuze ko AFC/M23 itazasubira inyuma

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yavuze ko ihuriro ridashobora gusubira inyuma kandi ko no mu nzozi bitarimo. Yabigarutseho ku munsi w’ejo ku wa 07 Nzeri 2025 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa y’abakada (Cadres) ba AFC/M23 bamazemo iminsi 17. Ni […]

Continue Reading

Urubyiruko rwasabwe kwirinda kugwa mu mutego w’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga

Ubunyamabanga bw’Ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, EASF, bwasabye urubyiruko rwo muri Afurika kuba maso no kwirinda kugwa mu mutego w’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze mu kwizezwa ibyiza. Byagarutsweho kuri uyu wa 8 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga amahugurwa ajyanye n’uburyo bwo kubungabunga amakuru yo ku ikoranabuhanga no kwirinda ibyaha birikorerwaho birimo […]

Continue Reading

Igisubizo cya REG ku ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), Eng. Armand Zingiro, yagaragaje ko hari gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo bikomeje kugaragara by’ibura ry’umuriro rya hato na hato mu bice bitandukanye by’igihugu. Ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi kimaze iminsi bitewe n’impamvu zitandukanye. Hari aho REG iba yateguje ko umuriro uzabura igihe runaka biturutse ku mirimo izaba […]

Continue Reading

Amavubi yitegura Zimbabwe yageze muri Afurika y’Epfo

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yageze muri Afurika y’Epfo aho izakinira na Zimbabwe mu mukino w’Umunsi wa Munani wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, ni bwo abakinnyi bose b’Amavubi n’abari babaherekeje bageze mu mujyi wa Johannesburg, ari na […]

Continue Reading

Rusizi: Abaturage batekewe umutwe bakodeshwa ubutaka bwa Leta

Abaturage bo mu Mirenge ya Gishoma na Nzahaha mu Karere ka Rusizi, bavuga ko batekewe umutwe bagakodeshwa ubutaka bwa Leta, kuri ubu bakaba bafite impungenge ko bashobora kubwamburwa. Igishanga cya Gishoma, aba baturage bahingamo gisanzwe gicukurwamo Nyiramungeri, igice ishizemo kigaharirwa ibikorwa by’ubuhinzi. Aha niho umutekamutwe yahereye agahimba ishyirahamwe rya baringa byavugwaga ko rigiye gutera inkunga […]

Continue Reading

U Rwanda rwahagarariwe mu nama ihuza Afurika na CARICOM

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Iganda, Sebahizi Prudence yahagarariye u Rwanda mu nama ya kabiri ihuza ibihugu bya Afurika n’Umuryango w’Ibihugu bya Karaïbe,  (Second Africa-CARICOM Summit) iri kubera Addis Ababa muri Ethiopia igamije gushimangira ubufatanye mu guharanira ubutabera. Iyo nama yatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya  07 Nzeri 2025, iteranye ku nsanganyamatsiko igira iti:”Ubufatanye nyambukamipaka mu guharanira ubutabera n’indishyi ku […]

Continue Reading

Ruhango: Umusore yatemye nyina, avuga ko yamwitiranyije na satani

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Ruhango, yatemye nyina w’imyaka isaga 70, amukomeretsa ahantu hatandukanye, yiregura avuga ko yari yamwitiranyije na satani. Uyu musore yabanaga na nyina mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango. Mu gitondo cyo ku wa 4 Nzeri nibwo uyu musore yatemye nyina amukomeretsa […]

Continue Reading

Imirongo y’umuhondo iri gushushanywa mu masangano y’imihanda ya Kigali isobanuye iki?

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko imirongo y’umuhondo iri gushushanywa mu masangano y’imihanda ya Kigali igamije kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko batemerewe kuyihagararamo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko iyo mirongo y’umuhondo ubu yamaze gushushanywa mu isangano ry’ahazwi nka Rwandex n’irya Gishushu ariko bizagera no mu yandi masangano atandukanye y’Umujyi wa Kigali. ACP […]

Continue Reading

Bugesera: Umusore yiyahuye kubera umukobwa bakundanaga yamwanze

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Ririma, mu Karere ka Bugesera, yiyahuye anyweye ibinini by’imbeba nyuma y’uko umukobwa bakundanaga amwanze. Uyu musore yabanje guhamagara umukobwa bakundanaga amubwira ko namwanga yiyahura, umukobwa amubwira ko ntakindi amwangira usibye ingeso y’ubujura agira ko naramuka ayiretse bazakomezanya. Umwe mu […]

Continue Reading

FARDC yagaragaje ko idafite ububasha kuri Wazalendo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko nta bubasha gifite ku ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Byatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa kirebana n’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC. Ishami […]

Continue Reading

Perezida Kagame yakiriye Jean Todt wa Loni na Michel Yeoh wamamaye muri filimi

Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 yakiriye intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano wo mu muhanda, Jean Todt, n’umukinnyi wa filimi w’icyamamare, Michelle Yeoh Todt. Todt na Yeoh usanzwe anamenyekanisha ibikorwa by’ishami rya Loni rishinzwe ibikorwa by’iterambere (UNDP) baje mu Rwanda mu muhango wo kwita abana b’ingagi amazina […]

Continue Reading