Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yageze muri Afurika y’Epfo aho izakinira na Zimbabwe mu mukino w’Umunsi wa Munani wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, ni bwo abakinnyi bose b’Amavubi n’abari babaherekeje bageze mu mujyi wa Johannesburg, ari na ho bacumbitse muri Radisson RED Hotel.
Nyuma yo kuruhuka, biteganyijwe ko berekeza ku kibuga cya Orlando Stadium, aho bagomba gukorera imyitozo itegura umukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025.
Ikipe y’u Rwanda ifite amanota umunani mu itsinda C n’iya Zimbabwe ifite ane, ziheruka guhurira mu mukino wabereye mu Rwanda kuri Stade ya Huye, aho zanganyirije 0-0.
Ni umukino ugiye gukinwa nyuma y’uko u Rwanda rutsindiwe muri Nigeria na Super Eagles igitego 1-0, cyatumye imibare yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Mexique, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igorana.












What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

