MONUSCO isanga inzira ya politiki ari yo yonyine yakemura ibibazo byo muri RDC

Umuyobozi wungirije w’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Vivian van de Perre, yemeza ko inzira ya politiki ari yo yonyine yakemura intambara imaze imyaka muri RDC. Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye i Beni mu Ntara ya […]

Continue Reading

Pariki y’Akagera mu mushinga w’arenga miliyari 2 Frw wo kongera inkura

Umuryango udaharanira inyungu uzobereye mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, African Parks, watangaje ko watangije umushinga wa miliyari 2 Frw wo kubungabunga ubuzima bw’inkura ndetse no kongera umubare wazo. Uyu muryango wagaragaje ko binyuze muri uyu mushinga, inkura zigera muri 300 zizajya zimurwa buri mwaka ndetse ko Pariki y’Akagera yo mu Rwanda hazaba ari hamwe mu […]

Continue Reading

Perezida Kagame yikomye abababazwa n’ibihugu bitamenyerewe byakira amarushanwa y’Isi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yikomye ibihugu bikomeye byumva ko ibihugu bitamemyerewe nk’u Rwanda bidashobora kwakira amarushanwa akomeye yo ku rwego rw’Isi, avuga ko bafite imyumvire yasizwe n’amateka. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, ubwo yitabiraga Inama ya 194 y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yabereye muri Kigali Convention Centre. Ni […]

Continue Reading

Ibikorwa byo gusenya FDLR bishobora gutangira mu Ukwakira 2025

Urwego ruhuriweho rushinzwe gusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (JSCM) rwemeje ko ibikorwa bishyigikira kubahiriza aya masezerano bizatangira kuva ku wa 1 Ukwakira 2025. Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 24 Nzeri 2025, rihuriweho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u […]

Continue Reading

Musanze: Umusore w’imyaka 22 yasanzwe mu mugozi hakekwa kwiyahura

Irakiza w’imyaka 22, wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Bisoke, Umurenge wa Kinigi, Akarere kaMusanze,  yasanzwe mu mugozi amanitse, bikekwa ko yiyahuye. Ahagana mu ma saa moya z’umugoroba  ni bwo abaturanyi batangiye gutabaza. Umwe mu baturage baturanye n’iwabo yagize ati: “Twumvise inkuru idutunguye, kuko ntitwari tuzi ko afite ibibazo byamugeza aho kwiyambura ubuzima. Uyu […]

Continue Reading

U Rwanda rwanyuzwe n’igiciro cy’umuti mushya urinda kwandura SIDA

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko yanyuzwe n’igiciro cy’umuti wa Lenacapavir uherutse kwemezwa, nyuma yo kugaragaza ko ufite ubushobozi bwo kurinda abantu kwandura Virusi itera SIDA. Ku wa 24 Nzeri 2025, kubera ubufatanye bw’imiryango irimo Unitaid, Clinton Health Access Initiative na Wits RHI, byatangajwe ko umuti wa Lenacapavir utangwa mu nshinge ebyiri buri mezi […]

Continue Reading

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje Qatar nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu biganiro bigamije amahoro mu Burasirazuba bwa RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Qatar ikomeje kugira uruhare rukomeye mu biganiro biganisha ku mahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yabigarutseho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Inteko Rusange ya Loni. Nduhungirehe yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Qatar (QNA) ko Qatar n’u Rwanda bifitanye umubano ukomeye kandi […]

Continue Reading

RAB mu mushinga w’ikoranabuhanga uzatuma inka imwe ibyara inyana 16 ku mwaka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko bitarenze mu 2026, kizaba cyatangije umushinga w’ikoranabuhanga mu bworozi witwa ‘embryo production’, ukazatuma inka y’ishashi ishobora kubyara izindi 16 ku mwaka. Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko muri Sitasiyo y’icyo kigo ya Songa mu Karere ka Huye isanzwe ikorerwamo ubushakashatsi ku bworozi bw’inka, […]

Continue Reading

Ikipe y’u Rwanda y’Abangavu U20 yerekeje muri Nigeria

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20 (U20) yerekeje muri Nigeria gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, ni bwo abakinnyi, abatoza n’abandi baherekeje Ikipe y’u Rwanda y’Abangavu bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege […]

Continue Reading

Perezida Kagame yaganiriye n’Umushoramari Ahmed El Sewedy uyobora Elsewedy Electric

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Electric, ikigo gikomeye cyo mu Misiri gikora mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ibikorwa remezo n’inganda, Ahmed El Sewedy, bagirana ibiganiro byibanze ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda. Ibiganiro byabo byibanze ku kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, by’umwihariko mu nzego z’ingufu, […]

Continue Reading

Rubavu: Umwarimu akurikiranyweho gucucura abaturage n’abarimu akoresheje uburiganya

Kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Rubavu hafungiye umwarimu witwa Tuyisenge Emmanuel w’imyaka 30, akurikiranyweho kurimanganya ababyeyi yasezeranyije gushakira ishuri na bagenzi be yijeje kugera ku nguzanyo. Uwo Tuyisenge wigisha mu ishuri ribanza rya Kinyanzovu riri mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Kinyanzovu, Umurenge wa Cyanzarwe, akurikiranyweho kurya amafaranga 100.000 y’ababyeyi 2 […]

Continue Reading