Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko Kiliziya Gatolika yiteguye Gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu iyogezabutumwa.

NEWS Religion

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko Kiliziya Gatolika yiteguye kwinjira byimazeyo mu ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu iyogezabutumwa, mu rwego rwo kugera ku bantu benshi cyane cyane urubyiruko ruri mu isi y’ikoranabuhanga.

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2026, mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje Kiliziya n’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, cyiswe “Catholic Influencers Connect”, cyabereye muri Sainte Famille Hotel i Kigali.

Atangira ijambo rye, Karidinali Kambanda yavuze ko iki ari igikorwa cy’amateka kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kuko ari bwo bwa mbere igiranye ibiganiro byagutse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ati: “Iki ni igikorwa cy’amateka. Ni bwo bwa mbere duhuye nka Kiliziya mu Rwanda n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, tuganira ku ruhare rwazo mu iyogezabutumwa.”

Yagarutse ku mpinduka zikomeye ziri mu Isi y’ikoranabuhanga, avuga ko uburyo bwo gutambutsa ubutumwa bw’iyobokamana bugomba guhinduka bukajyana n’aho isi igeze.

Yagize ati: “Isi y’ikoranabuhanga ntiyemera amagambo maremare kandi agoye. Itegereje abahamya nyabo. Itegereje uburyo bushya bw’iyogezabutumwa bujyanye n’iyi si.”

Karidinali Kambanda yibanze cyane ku ruhare rw’ubwenge buhangano (AI), avuga ko burimo guhindura isi ku muvuduko udasanzwe, bityo Kiliziya nayo ikaba igomba kubugiramo uruhare rugaragara.

Ati: “Ubwenge bw’ubukorano burahindura ibintu ku buryo bwihuta kandi bukomeye. Kiliziya igomba kuba kuri uwo mugabane mushya w’ikoranabuhanga. Si igikoresho gusa, ahubwo ni n’ahantu hashya abantu batuye.”

Yasobanuye ko mu gihe cyashize Kiliziya yageraga ku bantu hashingiwe ku mbibi z’isi zisanzwe, ariko ubu haje “undi mugabane” utagira imbibe ari wo mugabane w’ikoranabuhanga utuwe na Miliyari y’abantu.

Yavuze ko kudakoresha neza imbuga nkoranyambaga n’ubwenge buhangano bishobora gutuma Kiliziya itagera ku bantu benshi igomba kugeraho.

Ati: “Niba Kiliziya itagaragara neza ku mbuga nkoranyambaga no mu bwenge buhanga, biba bishatse kuvuga ko hari igice kinini cy’abantu twatakaje. Ikibazo si ukumenya niba tugomba kuhaba, ahubwo ni impamvu twatinze kuhagera.”

Yanagarutse ku muco uri kubakwa n’isi y’ikoranabuhanga, avuga ko abantu benshi ari ho bashakira ibisubizo n’amizero, nubwo rimwe na rimwe bashobora kutabibona.

Muri iki kiganiro, Karidinali Kambanda yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga gukoresha impano n’ubuhanga bwabo mu gutegurira Ivanjili urubuga rwisanzuye muri iyi si nshya.

Ati: “Mukoreshe imbaraga n’ubuhanga mufite mutegurire Ivanjili aho yisanzurira. Iyo nyota mufite irashimishije, kandi igaragaza ko Roho Mutagatifu abamurikira.”

Yibukije kandi ko tariki 17 Gicurasi 2026, Kiliziya Gatolika izizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Itumanaho, umunsi yashyiriweho kwibutsa akamaro k’itumanaho rishingiye ku gaciro ka muntu.

Mu gusoza, yagaragaje ko Kiliziya igomba guhindura imikorere, ikajyana n’igihe, igakoresha n’ikoranabuhanga rigezweho ririmo na AI, kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kuri bose, aho bari hose.

Karidinali Kambanda yagereranyije isi y’ikoranabuhanga n’umugabane mushya utuwe na Miliyari y’abantu, ashimangira ko Kiliziya igomba kuwugeramo ikageza ubutumwa bwayo kuri bose.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *