Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite muri America yatoye yemeza umushinga w’itegeko rigamije kwambura Perezida Donald Trump ububasha bwo kugira icyemezo cya gisirikare yongera gufata kigamije gutera Iran.
Abatoye bemeza ni amajwi 215 ku majwi 208 yatoye Oya.
Mu batoye bemeza uyu mushinga w’itegeko harimo bane bo mu ishyaka ry’Aba-Republican rya Perezida Donald Trump biyunze kuri bagenzi babo bo mu ishyaka rya Democrates.
Iyi ni inshuro ya kane Inteko ishinga amategeko igerageza guhitisha iri tegeko rigamije kwambura ububasha Perezida Trump, mu bijyanye no gufata icyemezo gashozantambara kuko ubwo bubasha Itegeko Nshinga rya America ribuha Kongere (Congress) ni ukuvuga abagize Sena n’Abadepite bari hamwe.
Nubwo uyu mwanzuro wemejwe n’umutwe w’Abadepite, uracyategereje gusuzumwa na Sena mbere y’uko ushobora gushyirwa mu bikorwa.
Bishobora kugorana ko iki cyemezo kizemezwa na Sena ya Amerika iyobowe n’abo mu ishyaka rya Republicans.
Sena yagerageje umyanzuro nk’uyu muri Gicurasi, ariko ntiwagira icyo ugeraho kuko utabonye amajwi ahagije awushyigikira.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uko amatora yagenze byerekana ko mu ishyaka rya Perezida Trump harimo ubwumvikane buke bitewe na bamwe mu bayoboke baryo biyunze ku ba Democrates.
Hashize iminsi mike bamwe mu bigugu bigize Congress bo mu ishyaka rya Republicans baburijemo gahunda ya Perezida Donald Trump yo gushyiraho ikigega cy’amadolari miliyari 1.8 $ yo gufasha ibihugu by’inshuti za America kugura intwaro.
Mu ba Republicans bashyigikiye aba- Democrates harimo Thomas Massie, Brian Fitzpatrick, Tom Barrett, na Warren Davidson kugira ngo Inteko ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bemeze umwanzuro watorewe ku wa Gatatu.
Jared Golden wo muri leta ya Maine, ni uwo ku ruhande rw’Aba-Democrates ubushize yatoye yanga uyu mushinga ariko nyuma yavuze ko umutimanama we wamuhase gutora yemera.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Trump buvuga ko ibikorwa bya gisirikare kuri Iran byakozwe byari ngombwa mu kurinda inyungu n’umutekano bya America.
Abandi basesengura basanga Israel ari yo yashoye America mu ntambara ya Iran yatangiye tariki 28 Gashyantare, 2026 bitewe n’inyungu zayo.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

