Ihuriro rya AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye gusaba ko Leta ifungura amabanki mu bice rigenzura kandi ikanakuraho ibihano byafatiwe abayobozi bakuru baryo.
Ni ibyagarutsweho mu biganiro byahuje AFC/M23 na Leta ya RDC, byabereye mu Busuwisi guhera ku wa 13 Mata 2026.
Kuva Ihuriro rya AFC/M23 ryafata Umujyi wa Goma muri Mutarama 2025, Leta ya RDC yahise ifunga ibigo by’imari byose byari biwurimo mu guca intege iryo huriro.
Ni igikorwa ariko cyanabangamiye uburenganzira bw’abari bafite amafaranga yabo mu mabanki kuko batabashaga kuyabikuza ngo babe bayakoresha mu bucuruzi bwabo cyangwa ibindi bikorwa bya buri munsi.
AFC/M23 ikunze gusaba Leta ko yafungura amabanki kugira ngo abenegihugu bari muri Goma na Bukavu n’utundi duce turi mu maboko yayo babashe gukomeza ibikorwa byabo nta komyi.
Yanasabye kandi ubutegetsi bwa Tshisekedi gukuraho ibihano byafatiwe bamwe mu bayobozi bayo bakuru birimo n’ibihano by’urupfu no gufatira imitungo yabo.
Ku rundi ruhande, Leta ya RDC yasabye Ihuriro AFC/M23 gufungura ikibuga cy’Indege cya Goma, ibintu iryo huriro ryamaganiye kure.
Ikibuga cy’Indege cya Goma ntabwo kiraba nyabagenwa kuva cyaberaho imirwano ikomeye yari igamije kukigarurira, kikangirika bikomeye.
Byanagaragaye kandi ko cyakoreshwaga n’ubutegetsi bwa Tshisekedi nk’ikigo cya gisirikare kuko cyariho intwaro nyinshi ndetse cyaranatezwemo ibisasu ku buryo kugisana byabaye ingorabahizi.
Nubwo RDC ikunze gusaba ko cyafungurwa, AFC/M23 yo yerekana ko kitaratunganywa ku buryo cyabasha kugwaho indege bikaba ari na yo mpamvu kigifunzwe kugeza ubu.
Muri ibi biganiro byahuje impande zombi, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya byumvikanye kurekura imfungwa zirenga 400 mu minsi 10 iri imbere no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu gihe kitarenze icyumweru.
Biteganyijwe ko Leta ya RDC izarekura imfungwa 311 za AFC/M23, iri huriro na ryo rirekure imfungwa 166 za Leta, ibyo bikazakorwa mu rwego rwo kongera icyizere hagati y’impande zombi.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

