Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu (FARDC) ari cyo kizinjizwa mu barwanyi baryo kuko ari bo bafite ubushobozi bwo kugarura umutekano n’ituze mu gihugu.
Ubu butumwa bwatanzwe René Abandi uri mu bashinze M23 akababa n’imwe mu ntumwa zahagarariye iri huriro mu biganiro byabereye muri Qatar, mu kiganiro ubuyobozi bw’iri huriro bwagiranye n’abanyamakuru, i Goma kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025.
Tariki ya 19 Nyakanga 2025, Leta ya RDC na AFC/M23 byumvikanye ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta ya Qatar ihuza impande zombi kuva muri Werurwe.
Mu ngingo zigize aya mahame harimo ko ibice byose by’igihugu bigomba kugenzurwa na Leta. Ibi ubutegetsi bwa RDC bwabishingiyeho buvuga ko AFC/M23 izabusubiza ibice igenzura nta mananiza.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwagaragaje ko igisirikare cya Leta ya RDC kidafite ubushobozi bwo kurinda ibice by’igihugu, bityo ko gikeneye kuvugururwa kibifashijwemo n’iri huriro.
Iri huriro ryasobanuye ko abarwanyi baryo bashoboye kubungabunga umutekano n’ituze mu bice bagenzura, mu gihe umutekano wazambye mu bice igisirikare cya RDC kigenzura.
Ibi bisobanuro Abandi yabishingiyeho, agira ati “Abasirikare bose ba FARDC bazinjira mu ngabo zacu kubera ko dushaka kuvugurura iki gisirikare.”
Mu gihe biteganyijwe ko bitarenze tariki ya 18 Kanama, Leta ya RDC na AFC/M23 bizagirana amasezerano y’amahoro, Umunyamabanga Uhoraho w’iri huriro, Benjamin Mbonimpa yavuze ko icyo gihe kizagera abarwanyi babo bakiri mu bice byose bagenzura kuko ari iwabo.
Ati “Dufite imiryango hano, tuhafite abavandimwe, hano ni iwacu. Dufite amasambu, dufite inka, turorora tugahinga. Mushaka ngo dusubire inyuma tujye hehe? Twebwe ntabwo tuzagenda, tuzaguma hano, kandi nta mbaraga zizadukura hano kubera ko ni uburenganzira bwacu nk’Abanye-Congo kuguma mu gihugu cyacu.”
Mbonimpa yavuze ko hari abantu 700 bafunzwe na Leta ya RDC barimo abanyamuryango ba AFC/M23, inshuti zabo n’abandi bakekwaho gukorana n’iri huriro.
Yasobanuye ko ubwo AFC/M23 yasabaga ko bafungurwa, Leta ya RDC yasubije ko kugira ngo ibyo bishoboke, igomba kubanza yarekura ibice igenzurwa muri teritwari ya Lubero.
Yagize ati “Ku kurekura imfungwa 700 zacu, Kinshasa yarenze ku itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi, isaba ko AFC/M23 irekura teritwari ya Lubero. Twaravuze tuti ‘Oya’ kubera ko ntabwo ubuzima bw’umuntu buguranwa ikintu. Ubuzima bw’umuntu bufite agaciro.”
Biteganyijwe ko ibiganiro by’amahoro bishingiye ku mahame yasinyiwe muri Qatar bizatangira bitarenze tariki ya 8 Kanama, ariko AFC/M23 yatangaje ko izi mfungwa zose niziba zitararekurwa, itazitabyitabira.
Ibi Mbonimpa yabisobanuye ati “Ibi bizaba mbere y’uko icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro gitangira. Ni iki twaba dukora i Doha mu gihe imfungwa zacu zaba zitarafungurwa? Ntabwo twakomereza mu kindi cyiciro mu gihe icyabanje kitarubahirizwa.”
Inyandiko y’amahame yasinyiwe muri Qatar iteganya ko azatangira kubahirizwa bitarenze tariki ya 29 Nyakanga.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

