Connect with us

NEWS

Kuki RCS yahaye uruhushya CG (Rtd) Gasana Emmanuel rwo gusohoka mu Igororero?

Published

on

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora ,RCS, rwahaye Gasana Emmanuel, wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, uruhushya rwo gusohoka muri Gereza, akitabira ubukwe bw’umwana we.

Kuva ku wa Kane, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko Gasana yababariwe n’Umukuru w’Igihugu, kandi ko atagikurikiranwa n’inkiko mu gihe yari afungiye iminsi 30 y’agateganyo.

Amakuru yizewe avuga ko Gasana atababariwe nk’uko bivugwa ahubwo yahawe uruhushya, yemererwa gusohoka muri gereza nk’uko biteganywa n’amategeko ariko ko nyuma y’urwo ruhushya agomba gusubira muri gereza.

Ingingo  ya 27 y’Itegeko N° 022/2022 ryo ku wa 29/09/2022 Rigenga Serivisi z’Igorora, Ivuga ko umuntu ufunzwe yemerewe gusohoka mu igororero kubera imwe mu mpamvu zirimo kuburana, kwivuza, gukora imirimo yemejwe n’ubuyobozi bw’igororero, iyo ahamagajwe n’urwego rwa Leta rubifitiye ububasha, indi mpamvu yakwemezwa n’ubuyobozi bw’igororero itanyuranyije n’amategeko ngengamikorere y’Urwego.

Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite. Afungiye i Mageragere kugira ngo hubahirizwe ibyategetswe n’Urukiko ko agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.