NEWS
Kamonyi: Polisi yafashe insoresore zateje umutekano mucye zitema abantu 12, umwe ahasiga ubuzima
Mu ijoro rishyira tariki ya 01 Ukwakira 2024, insoresore zateje umutekano mucye zitema abantu 12 zifashishije imihoro muri Santere ya Musenyi, Akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Ngamba, Akagari ka Kabuga.
Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, yakoze igikorwa cyo guhiga izi nsoresore zahungiye mu gishanga cya Nyabarongo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko abantu bane bafashwe mu gihe umwe yarashwe agahita apfa ubwo yageragezaga gutema umwe mu bapolisi. Undi muntu umwe yahise yiruka, akaba agishakishwa.
ACP Rutikanga yakomeje avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye uru rugomo, ndetse ko dosiye z’abafashwe ziri gutegurwa kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Yashimiye abaturage ku ruhare rwabo mu gutanga amakuru, abasaba gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha bitarakura.
Ubu bwicanyi bwakurikiye inkuru y’abagabo barashwe nyuma yo gukekwaho ibikorwa by’ubujura, gufata ku ngufu no kugaba ibitero, nk’uko byatangajwe n’abari babazi.
Polisi isaba abaturage kwitwararika no kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe hakiri kare.