Connect with us

NEWS

Special Force ya RDF yitwaye neza mu irushanwa ryo kurwana

Published

on

Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe (Special Operations Forces – SOF) zigaragaje mu irushanwa ryahurizaga hamwe imitwe y’ingabo zidasanzwe (Special Forces) zo hirya no hino ku Isi, ryabereye muri Jordan.

Iri rushanwa ry’iminsi itanu ryahuje amakipe 32 yaturutse mu bihugu 18, rigamije gupima ubushobozi mu bijyanye no kurwana n’ubundi bumenyi bw’abasirikare badasanzwe.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe abiri y’abasirikare n’abapolisi kabuhariwe, aho Special Operation Forces Team 1 y’u Rwanda yarangije iri rushanwa iri ku mwanya wa 10, ikaba iya mbere mu bihugu by’Afurika, imbere ya Nigeria, Kenya, Senegal na Ethiopia.

Special Operation Forces Team 2 y’u Rwanda yabaye iya 30, isiga inyuma Saudi Naval Forces na All-Female Special Weapons and Tactics yo muri Kenya yabaye iya 32.

Muri rusange, amakipe 10 yaje imbere ni:

  1. Rejimen Pasukan Khas Team 1 (Brunei)
  2. Royal Guard (Jordan)
  3. Special Operations Forces Team 1 (Qatar)
  4. 5. Pluk Špeciálneho Určenia (Slovakia)
  5. Royal Omani Police (Oman)
  6. Iraqi Counter-Terrorism Service (Iraq)
  7. Quick Reaction Force (Jordan)
  8. 9° Reggimento d’Assalto Paracadutisti (Butaliyani)
  9. 102. Průzkumný Prapor (Repubulika ya Tchèque)
  10. Special Operations Forces Team 1 (RDF – u Rwanda)

Iri rushanwa ryerekanye ubuhanga n’ubushobozi bw’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda, zagaragaje ko zihagaze neza mu rwego mpuzamahanga.