Sports
Rubavu: Hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe na Giants of Africa
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, mu Karere ka Rubavu hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Giants of Africa, kigamije gufasha kuzamura impano z’urubyiruko muri uyu mukino.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Désiré Mugwiza, yashimiye Masai Ujiri ku ruhare rwe mu guteza imbere impano z’urubyiruko rwa Afurika binyuze muri Basketball. Yagize ati: “Iki gikorwa remezo ni ahantu ho gusabana, turashimira cyane Masai Ujiri ukomeje gutera umwete urubyiruko rwa Afurika.”
Rwego Ngarambe, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, na we yasabye urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu kudacika intege mu gukabya inzozi zabo.
Yagize ati: “Rubavu ifite impano kandi ni ko ibintu bizakomeza, bakoreshe iki kibuga kugira ngo inzozi zanyu zizabe impamo nk’uko na bakuru banyu babikoze mu myaka myinshi ishize.”
Iki kibuga cya Rubavu ni kimwe mu mishinga ya Giants of Africa, yihaye intego yo kubaka ibibuga 100 muri Afurika, umunani muri byo bikaba byarubatswe mu Rwanda. Iki cyo mu Karere ka Rubavu ni icya karindwi mu Rwanda, ndetse kikaba icya 31 muri Afurika hose.
Masai Ujiri, ufite inkomoko muri Nigeria, ni we washinze umushinga Giants of Africa muri 2003, ufasha abana b’Abanyafurika gukura bakunda Basketball.
Yatangiye uyu mushinga muri Nigeria, ariko mu 2014 yawugize mpuzamahanga, atangira no kuwukorera mu bindi bihugu bya Afurika, birimo n’u Rwanda.