NEWS
Perezida wa Centrafrique yakiriye Gen. Nyakarundi
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, hamwe n’itsinda bari kumwe, mu nama igamije gutsura umubano no gukomeza ubufatanye mu bijyanye n’umutekano.
Mu biganiro byabo, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi yashimiye Perezida Touadéra ku bushake afite bwo kubaka igisirikare cy’umwuga, cyitezweho gukomeza kugira uruhare rukomeye mu kugarura amahoro no kurinda umutekano muri Centrafrique.
Uyu muyobozi mu Ngabo z’u Rwanda yitabiriye ibikorwa bitandukanye birimo no gukurikira umuhango wo kwinjiza mu ngabo za Centrafrique icyiciro cya kabiri cy’abasirikare 634 batojwe n’Ingabo z’u Rwanda. Yanasabye abasirikare ba RDF bari muri Centrafrique kurushaho kongera umubare w’abasirikare batoza, kugira ngo umubano uri hagati y’ibihugu byombi urusheho gutanga umusaruro wifuzwa.
Maj. Gen. Vincent Nyakarundi yanasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique ku bufatanye bw’ibihugu byombi, anahura n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, Maj. Gen. Zepherin Mamadou. Maj. Gen. Mamadou yashimye ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano, ashimangira ko Ingabo z’u Rwanda zikora akazi katoroshye kandi zifatanya n’Ingabo za Centrafrique mu buryo bwose bushoboka.
Maj. Gen. Zepherin Mamadou ati:”Bavandimwe bo mu Rwanda, dukorana mu bintu byinshi. Si ibikorwa byo kubungabunga amahoro gusa musanzwe muzi, bakorana umuhate ntagereranywa, bakwiye gushimwa. Aha hari ingabo nyinshi ariko buri wese tumushimira ku bikorwa bye kuko bose ntibatanga umusaruro ungana. Ubu twatangiye kwiga uko twatera ikirenge mu cy’abavandimwe bacu bo mu ngabo z’u Rwanda bo mu butumwa bwa MINUSCA kimwe n’abaje mu rwego rw’amasezerano y’imikoranire.”
Maj. Gen. Nyakarundi yavuze ko ubufatanye hagati y’impande zombi buzakomeza, ashimangira ko biteguye gukorana n’ingabo za Centrafrique mu gutoza abasirikare kugeza no ku cyiciro cy’abasirikare bakuru. Yongeye gushimangira ko abasoje amasomo ya gisirikare batangiye urugendo rushya rwuzuye icyizere cy’igihugu.