NEWS
Abasirikare banze kurwana na M23 basabye Leta kubafungura
Abasirikare b’Abarundi bafunzwe bazira kwanga kurwana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye Leta yabo kubafungura.
Boherejwe mu 2023 nyuma y’amasezerano Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagiranye na Félix Tshisekedi, agenga ubufatanye bwo kurwanya M23 igenzura igice kinini cy’iyi ntara.
Mu rubanza rwabo rwabereye mu ntara ya Rutana tariki ya 24 Gicurasi 2024, bashinjwe kwanga kubahiriza amabwiriza y’abayobozi babo, ubwo bari bahanganye n’abarwanyi ba M23.
Lieutenant Colonel Venuste Nshimirimana wari ushinzwe ububiko bw’ibikoresho, yasobanuye ko bavuye Mushaki, bamusanga Mubambiro, bamubwira ko bagenzi babo bapfuye, abandi baburirwa irengero kandi ngo “M23 ibarusha imbaraga” ku buryo bari bafite impungenge ko na Mubambiro ifatwa.
Nk’uko Radio Inzamba yabitangaje, Nshimirimana yabwiye urukiko ko ubwo aba basirikare bari bamaze guhunga Mushaki, yahise ahamagara ku murongo wa telefone umuyobozi w’ingabo z’u Burundi zari muri iyi ntara, Gen Ndayizigiye Elie alias Muzinga, amusobanurira uko byagenze.
Ngo mu gihe yari akivugana na Gen Muzinga, aba basirikare bari bahunze Mushaki bahise bavugira rimwe ko “Gen Muzinga yakuramo impuzankano y’igisirikare cya Afurika y’Uburasirazuba, akambara iy’icya Congo” kuko na bo ari yo bari bambaye.
Lt Col Nshimirimana yavuze ko yatwaye aba basirikare mu makamyo atatu na za Pickup eshatu, aberekeza ku kibuga cy’indege cya Goma. Gusa Umushinjacyaha we yabwiye urukiko ko imodoka zose hamwe zabatwaye ari 12.
Basobanuye ko mbere yo kugera ku kibuga cy’indege cya Goma, babanje kujya mu kigo cy’abasirikare ba RDC barinda iki kibuga cy’indege, babisabiwe uburenganzira na Lt Col Nshimirimana. Aha ngo ni ho bakuwe, bacyurwa mu Burundi, hifashishijwe inzira yo mu kirere n’iyo mu mazi.
Aba basirikare babwiye urukiko ko amabwiriza yose bahabwaga n’abayobozi babo bayubahirije mu bice byose byo muri Kivu y’Amajyaruguru banyuzemo. Ni ho bahereye basaba kugirwa abere kandi bagasubizwa mu kazi.
Abasirikare barenga 270 ni bo bari gukurikiranwa muri iyi dosiye. Ibiro ntaramakuru AP by’Abanyamerika muri Gashyantare 2024 byatangaje ko 103 bafungiwe mu ntara ya Rumonge, abandi muri Ngozi, Ruyigi na Bururi.