Connect with us

NEWS

Umurwayi yarakajwe nuko batinze kumuvura amenagura ibirahuri by’imodoka

Published

on

Umurwayi wagiye kwivuza ku bitaro bya Muhima,batinze kumwakira amenagura ibirahure by’imodoka ebyiri zari aho,birangira atawe muri yombi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane,tariki ya 02 Gicurasi,umugabo witwa Ndagijimana Robert, yagiye kwivuza ku Bitaro bya Muhima biherereye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, batinze kumuvura ahita amenagura ibirahuri by’imodoka ebyiri.

Nkuko bisobanurwa na Dr Mugisha Steven uyobora Ibitaro bya Muhima,uyu murwayi yasabwe kuzuza ibisabwa ngo avurwe nkuko n’abandi bose bigenda,abonye hashize iminota 20 atarakirwa amena ibi birahuri by’imodoka ebyiri zari ku bitaro.

Yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ati: “Ahagana Saa Sita n’iminota nk’icumi hari umurwayi waje kwivuza hano witwa Ndagijimana Robert, yaje kwivuza bisanzwe nk’abandi barwayi bakirwa, ava gufotoza ibyangombwa bye, mu gihe agiye kuri reception ategereje ko bamwakira kuko twari twagize ibibazo mu ikoranabuhanga dukoresha tuvura abarwayi rero yamaze nk’iminota 20.

Ubwo abashinzwe kumwakira bari barimo kumusobanurira ko agomba kwihangana kugira ngo bamushyire mu ikoranabuhanga dukoresha bamuvura, ahita agira umujinya araza afata icyuma cyari aho imodoka zihagarara harimo imodoka ebyiri harimo iyi muri kubona iri inyuma yanjye y’ibitaro n’indi modoka y’Umushinga wa USAID yari izanye ibikoresho hano mu bitaro bya Muhima ahita amenagura ibirahuri.”

Yakomeje avuga ko bahise bagira amahirwe abacungagereza bari bazanye umugororwa kumuvuza bahita bamubafatira bamushyikiriza polisi ikorera mu Murenge wa Muhima.

Iki gikorwa cyanenzwe n’abarwayi bari baje kwivuza babonye uyu mugabo akora ibi aho bavuze ko yagombaga kwihangana nk’abandi.